Umugore n’umugabo bigishiriza imibonano mpuzabitsina ku muyoboro wa YouTube witwa Buryohe TV basabye imbabazi nyuma yo kuburirwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabamenyesheje ko bamaze kurenga umurongo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, aherutse gutangaza ko hari abakoresha imiyoboro z’uru rubuga nkoranyambaga, bigisha imibonano ariko bakabikora mu buryo buhabanye n’amategeko.
Yagize ati: “Hari n’abandi bantu biharaje ibintu by’amashusho, imibonano mpuzabitsina ngo ‘uko bayikora’, ibyo bintu bigisha noneho ugasanga, barahamagara ‘imbwa mu izina ryayo’, abo na bo ni umwanya mwiza wo kugira ngo tubahe ubu butumwa.”
Dr Murangira yatunze agatoki uyu muyoboro, aburira abawukoresha gusiba amwe mu mafoto batangaje. Ati: “Uwitwa Buryohe TV yatangiye agenza gahoro, avuga ngo arigisha ariko amaze kurenga umurongo. Ubu butumwa turabumuha. Amafoto agize ibyaha, asubire inyuma, ayagize ibyaha, ashatse yaba ayakuyeho. N’abandi, n’abandi.”
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2023, uyu mugore n’umugabo bakoresha uyu muyoboro bashyize hanze ikiganiro, kirimo ubutumwa bwabo, basobanura ko bari bararenze ibyo gutangaza amashusho ateye isoni, banashimira Umuvugizi wa RIB kuba yarabakebuye.
Umugabo yagize ati: “Tuje gusaba imbabazi Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, ari bwo RIB. Yatuvuzeho kandi ibyo yatuvuzeho ni byo koko kuko twari twaratannye, n’ubwo wenda yarabivuze twaramaze kujya mu murongo mwiza.”
Umugore we yunzemo ati: “Twari dusigaye tuvuga n’ibyo umwana w’uruhinja yakumva, kwa kundi ababyeyi baba bicaranye n’abana muri salon, bagashyiramo bati ‘Twirebere Buryohe TV’, bakareba bisanzuye.”
Undi yakomeje ati: “Ni yo mpamvu rwose RIB, cyane cyane Umuvugizi wayo kuko ari we wabyivugiye, ni ukuri aho turi nka Buryohe TV, tugusabye imbabazi. Tugusabye imbabazi, tukwizeza ko ibiganiro bigiye kuranga Buryohe TV, nako byatangiye kuturanga kuko twabitangiye mbere, ni ikiganiro n’umwana w’igitambambuga azajya yumva, ntihazemo ibintu byeruye. Koko natwe twararebye, dusanga twari twaratannye.”
Muri ubu butumwa bwabanjirijwe n’isengesho, uyu mugabo n’umugore bahamije ko hari imiyoboro ikora nabi kurusha uko bakoraga, baboneraho kuyisaba ko yakwirinda kugongana n’amategeko.


