Bwa mbere mu mateka ya Kenya ufite ubumuga bw’uruhu yatorewe kuba umudepite

Sangiza iyi nkuru

Abanyakenya kugeza ubu ntibaramenya izina ry’umukuru w’igihugu cyabo, ariko umubare munini w’abadepite batowe mu nzego z’ibanze umaze gutangazwa kuva amatora yo ku ya 9 Kanama yaba. Mu burengerazuba, hari intsinzi yamamaye cyane: iya Martin Wanyonyi, watorewe kuba depite mu karere ka Webuye y’Iburasirazuba. Abaye rero umudepite wa mbere watowe ufite ubumuga bw’uruhu buzwi nka albinism. Itorwa rye ni ikimenyetso gikomeye muri Kenya, aho abantu bafite iki kibazo bagiye bahezwa ndetse hamwe bagahohoterwa.

Martin Wanyonyi ntabwo ahisha umunezero we. Yari yaratorewe kuba mu nteko y’intara; ariko guhera ubu, yinjira ku cyicaro cy’abadepite b’igihugu. Ibyifuzo bye muri politiki bihera kera. Kuva akiri muto cyane, yari afite mu mutwe kurengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga nk’ubwe:

Ati: “Nta muntu warengeraga uburenganzira bwanjye. Yaba abo twigana, abarimu banjye cyangwa n’ababyeyi banjye, nta muntu n’umwe wumvaga mu by’ukuri uwo ndiwe. Kubera albinisme, dukunze gutukwa, turakumirwa, turavangurwa… Bamwe ndetse bafite ikibazo cyo kubona ubuvuzi cyangwa amashuri. »

Umudepite ufite ubumuga bw’uruhu yari amaze kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2013, ariko yari yarashyizweho kugira ngo ahagararire amatsinda mato, nk’abafite ubumuga. Ntabwo yari yaratowe na rubanda nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Kuri Martin Wanyonyi, itorwa rye rirekana indi ntambwe. Ati: “Ku nshuro ya mbere, twinjiye muri politiki rusange dukesha amatora rusange. Itorwa ryanjye ryerekana ko igihugu kiri mu nzira nziza. Buhoro buhoro, tuzabasha guhindura iteshwagaciro (duhura naryo). Mu karere kanjye, ubu abantu ntibakimbona nk’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ahubwo nk’umunyapolitiki nk’abandi. »

Martin Wanyonyi ntabwo agambiriye guhagararira aho igihe cyose abantu bafite ubumuga bw’uruhu bazakomeza guteshwa agaciro muri Kenya. Yifuza kandi kubona benshi mu Nteko ndetse byaba ngombwa akababona ku rutonde rw’abahatanira kuyobora igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *