Byabagamba yangiwe kuburana nk’umusirikare

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Mata 2021 rwatesheje agaciro ubusabe bwa Tom Byabagamba bwo kuburanishwa nk’umusirikare kuko afungiwe muri gereza ya gisirikare.

Byabagamba ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Kanombe, yatanze ubu busabe tariki ya 16 Mata 2021, ubwo yajuririraga igihano cy’imyaka itatu y’igifungo yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwamuhamije icyaha cy’ubujura.

Icyo gihe, we n’abanyamategeko bamwunganira batanze inzitizi zirimo iburabubasha (incompetence) ry’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije rukanamukatira kandi atari “umusivili”.

Ariko ubushinjacyaha bwo bwavuze ko iyi nzitizi batanze idafite ishingiro kubera ko Byabagamba atakiri umusirikare kuko yambuwe impeta za gisirikare ubwo urukiko rwa gisirikare rwamuhamyaga ibyaha bine birimo: kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Niba-atari-ibyo-nimunjyane-gufungirwa-i-Mageragere-Byabagamba-abwira-urukiko

Kuri uyu wa 22 Mata, urukiko rwunze mu ry’ubushinjacyaha, rwanzura ko Byabagamba yakurikiranweho icyaha cyo kwiba atakiri umusirikare kuko yari yaramaze kwamburwa impeta za gisirikare, bityo agomba kuburanishwa nk’umusivili.

Nyuma yo gutesha agaciro inzitizi zatanzwe na Byabagamba n’abamwunganira, urukiko rwanzuye ko urubanza rw’ubujirire bwe ruzaburanishwa tariki ya 28 Mata 2021.

Tom Byabagamba wari ufite ipeti rya ‘Colonel’ yatawe muri yombi mu 2014, akurikiranweho ibyaha bine: kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gusuzugura ibendera ry’igihugu, gusebya igihugu kandi ari umuyobozi no guhisha ibyari gufasha kugenza icyaha gikomeye.

Mu 2016, urukiko rwa gisirikare rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 21 ndetse rumwambura impeta za gisirikare. Mu 2019, yaje kujurira, urukiko rw’Ubujurire mu Kuboza k’uwo mwaka rumugabanyiriza imyaka y’igifungo, ruyigeza kuri 15.

Mu 2019, Byabagamba wari muri gereza ya gisirikare ya Kanombe yafatanwe telefone n’indahuzo (charger) yayo, bikekwa ko yabyibye cy’urukiko rw’ubujurire, icyaha cyaramuhamye, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *