Byahinduye isura ku mujyanama wa Katumbi ushinjwa gukorana n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ibintu byahinduye isura ku mujyanama wihariye w’umunyapolitiki Moà¯se Katumbi, Salomon Idi Kalonda, ushinjwa n’ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo gukorana n’inzego za Leta y’u Rwanda.

Kalonda yatawe muri yombi tariki ya 30 Gicurasi 2023, nyuma yo kwitabira imyigaragambyo yateguwe n’imitwe ya politiki irimo Ensemble ya Katumbi. Yafatiwe ku kibuga cy’indege.

Urwego rushinzwe iperereza (ANR) rwabanje kumufunga, rwasobanuye ko avugana n’abayobozi bo mu Rwanda, biganjemo abasirikare bakuru, ndetse ngo rukeka ko bafitanye gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

RFI ivuga ko kuri uyu wa 10 Kamena Kalonda yajyanwe ku biro by’ubugenzuzi bw’igisirikare kugira ngo abazwe, kandi ngo ntiyasubiye muri kasho ya ANR yari amazemo iminsi, kuko yahise ajyanwa muri gereza y’igisirikare ya Ndolo, iherereye muri Kinshasa hashingiwe ku cyemezo cy’ubushinjacyaha. Ngo byatunguye abanyamategeko be.

Kalonda akurikiranweho ibyaha birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gukangurira abasirikare gukorwa ibikorwa bitemewe no kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu. Kuri uyu wa 12 Kamena arasubira imbere y’ubushinjacyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *