Byanze bikunze aharangwa ruswa, harangwa n’inzego zijegajega – ACP Celestin Twahirwa

Sangiza iyi nkuru

Inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ruswa iherutse kuba yatumye abayobozi benshi bashima ingamba za Polisi y’u Rwanda zo gufatanya n’izindi nzego mu kuyirwanya, aho muri Polisi y’u Rwanda hari umuco wo kutihanganira uwo ari we wese wayigaragaramo.

Aha ikiganiro abitabiriye inama bagera kuri 200 ku ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu kuyikumira, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, yavuze ko Polisi ikoresha uburyo bwo kwigisha ububi bwa ruswa no kuyireka, ariko bitabujije gukurikirana no guhana abo yagaragayeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ACP Twahirwa yagize ati:” Kugirango tubigereho, mu ngamba zafashwe harimo gushyiraho umutwe ushinzwe kurwanya ruswa nyir’izina, waje uha imbaraga ubufatanye bwari busanzweho hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage biciye mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha , hakoreshwa imbuga nkoranyambaga, hakoreshwa ikoranabuhanga rigabanya guhura kw’abashaka serivisi n’abapolisi bayitanga ariko hanabaho gukorera mu mucyo .”
Yabwiye abitabiriye inama ati:” Byanze bikunze aharangwa ruswa, harangwa n’inzego zijegajega, ibyo bikaba imbogamizi ku mibanire n’ubukungu.”
Yakomeje avuga ko, guhera muri Mutarama uyu mwaka, biciye mu bufatanye n’abaturage, hagarujwe miliyari 6,6 z’imisoro yari yaranyerejwe kandi hafatwa abantu 100 bafitanye isano n’inyerezwa rya miliyari 4,3 z’amafaranga muri gahunda z’imibereho y’abaturage.
Aha yagize ati:”….Ubwoko bwa ruswa dukunze guhura nabwo, ni aho abantu batanga cyangwa bakakira amafaranga make cyangwa bagakoresha ubundi buryo ngo babone serivisi, bigaragara ko ruswa atari umuco hano mu Rwanda.”
Byagaragaye ko ruswa igabanya icyizere ku bashoramari bato kandi idindiza ishoramari ryo mu gihugu n’iry’abanyamahanga.
Mu kindi kiganiro, umuyobozi w’agateganyo w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Morris Murigo yagarutse ku buryo Polisi y’u Rwanda itihanganira uwafatiwe muri ruswa, aho yavuze ko umupolisi wese wayifatiwemo aba yataye agaciro k’ubunyamwuga kandi aba atagishoboye guha serivisi abaturage, aha akaba yaragize ati:” Duhita tumuvana ku mirimo ye kandi agakomeza gukurikiranwa ku cyaha aba yakoze.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ku byo ubugenzacyaha buhura nabyo mu maperereza ku byaha bya ruswa, ACP Murigo yagize ati:”Ubufatanyacyaha no guhishirana ni imwe mu mbogamizi ku gukusanya ibimenyetso by’ icyaha cya ruswa.”
Atanga ikiganiro, Espérance Nshutiraguma, ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, yavuze ko byagaragaye ko, abayobozi b’ibanze bari mu batungwa agatoki mu kurya ruswa cyane cyane muri serivisi z’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati:”Iki ni ikintu tugomba kurwanya dufatanyije, kuko ibiteza imbere umuturage bicunzwe neza, igihugu cyatera imbere byihuse. Dukeneye ko hagabanuka guhura kw’abashaka serivisi n’abayitanga.”
Abitabiriye iyo nama bumvikanye gushyiraho ubufatanye ku kurwanya ruswa mu nzego za Leta , kongera igihe cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa no gukomeza guhana abafite aho bahurira nayo.

Iyi nama yari yanabaye mu murongo w’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ku Rwego rw’Umuvunyi, yari yitabiriwe n’abayobozi bavuye muri za Minisiteri z’Ubutabera n’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, Urwego rw’Umuvunyi n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International-Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu bandi bitabiriye harimo Ubushinjacyaha bukuru, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko RPPA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Ibiro by’umugenzuzi w’Imari ya Leta n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere twose .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *