Kim Yo Jong , mushiki ukomeye w’umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un, yanze yivuye inyuma icyifuzo cya Koreya y’Epfo cyo gufasha kuzamura ubukungu bw’iki gihugu ariko nacyo kikemera kureka intwaro za kirimbuzi.
Ibyatangajwe n’uyu mushiki wa Kim jong un, bibaye inshuro ya mbere umuyobozi mukuru muri Koreya ya Ruguru agize icyo avuga ku buryo butaziguye ku byo Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol yise “umugambi w’ubutwari” aho Koreya y’Epfo yiteguye gufasha mu by’ubukungu Pyongyang mu gihe yakwemera kwikuraho intwaro za kirimbuzi itunze.
Bivugwa ko Kim Yo Jong ari we muntu wa kabiri ufite imbaraga muri Koreya ya Ruguru nyuma ya musaza we, ndetse bikekwa ko ari nawe uzamusimbura.
Ku wa Gatatu ushize, Yoon yongeye gushimangira icyo gitekerezo mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kwizihiza iminsi 100 ya mbere amaze ku butegetsi.
Mu gusubiza nk’uko byatangajwe ‘Ibiro Ntaramakuru bya Koreya, KCNA, mu magambo ye Kim Yo Jong yagize ati: “Byari kuba byiza ku isura ye iyo afunga umunwa.”
Yakomeje yita Perezida Yoon umuntu “worohereje kandi gifite ubwana” kuba atekereza ko ashobora kugurana ubutwererane mu by’ubukungu n’cyubahiro cya Koreya ya Ruguru ndetse n’intwaro kirimbuzi zayo.
Yongeyeho ati: “Ntawe ugurana igeno rye umutsima w’ibigori.”
Abahanga bavuga ko gahunda y’ubukungu ya Yoon isubiramo ibyifuzo byatanzwe n’abaperezida bamubanjirije muri Koreya y’Epfo, mu nama zitagize icyo zigeraho mu 2018 na 2019 hagati y’uwari Perezida wa Amerika, Donald Trump na Kim Jong Un, hakagaragazwa ko hari amahirwe make y’uko Pyongyang yakwemera.
Minisitiri ushinzwe guhuza koreya zombi muri Koreya y’Epfo, Kwon Young-se mu nteko yagaragaje ko yababajwe cyane n’amagambo ya Kim Yo Jong yavuze, avuga ko kunenga Yoon ari “agasuzuguro gakabije”.
Koreya ya Ruguru ishora igice kinini cy’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) muri gahunda zo gucura intwaro kandi imaze igihe isobanura neza ko ibona ubushobozi bwayo bwa kirimbuzi nk’ubwirinzi kandi ko ari ngombwa kwikingira imbere ya politiki z’abanzi ziva muri Amerika. , Koreya y’Epfo, n’u Buyapani.


