Nimpagaritse Sylvère wari Visi Perezida w’urukiko rurengera Itegekonshinga mu Burundi yavuze ku buryo yahunze iki gihugu mu gihe umwuka wa politiki wari mubi, ubwo mu mwaka w’2015 Nkurunziza Pierre yagaragazaga ko yifuza gukomeza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu.
Uyu munyamategeko mu buhamya yahaye ikinyamakuru Iwacu Burundi, yasobanuye ko intandaro yo guhunga kwe hamwe n’umuryango ari uko yashyizweho iterabwoba kubera ari we mucamanza wenyine w’uru rukiko wanze gusinya ku cyemezo cyemereraga Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2015.
Ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2015, Nimpagaritse avuga ko yavanye umuryango we aho yari yarawuhishe ngo utagirirwa nabi, awushyira mu modoka ye, na we ajya muri ‘taxi’, yagiye inyuma yawo, berekeza mu majyaruguru y’igihugu, mu ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’u Rwanda.
Yagize ati: “Twahagurutse n’imodoka ebyiri. Umugore n’abana bagiye mu modoka yacu, nanjye nagiye mu modoka ikurikira, yari taxi. Dufata umuhanda wa Cibitoke, Mabayi, dukomeza ku mupaka w’u Rwanda. Tugeze ku mupaka aho bita Ruhororo, navuye mu modoka niteguye gutanga amafaranga bakatureka tukambuka ariko ntibyakunze.”
Nimpagarike yakomeje asobanura uko Imbonerakure n’abasirikare b’u Burundi bamuketse, biba ngombwa ko ajya kwitwarira imodoka yarimo umuryango. Ati: “Mu gihe nari nkigerageza kumvikana n’abo ku mupaka, ni bwo nabonye haje Imbonerakure bisa n’aho zaduketse, hirya mbona haje abasirikare baje batwigereza. Icyo nakoze, nasimbukiye muri ya modoka y’umuryango, ndayitwarira, ngonga bariyeri ndayimena, nkomeza niruka ndemba u Rwanda.”
Akomeza ati: “Za mbonerakure n’abasirikare bagerageje kwiruka ngo badufate, ariko tumaze kwambuka uruzi rwa Ruhwa, ntacyo bari bagishoboye, twari tugeze ku ruhande rw’u Rwanda. Abapolisi b’u Rwanda barasohotse kubera urusaku bumvise, bahita badufungurira bariyeri. Ni uko twarokotse.”
Nimpagaritse aravuga ko we n’umuryango we bavuye mu Rwanda, bajya mu Bubiligi muri Nzeri 2015, akaba ari na ho baherereye n’ubu.



One Response
Byasabye ko Nimpagaritse yinjira mu Rwanda nk’umwiyahuzi, ahunga abasirikare: Ubuhamya
Mujye mubeshya abategera I bwami we! Wagonga barriere y’umupaka ukarenga i metro?