Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud asanga abakomando kabuhariwe ba Gorgor bakunze kwita “Eagles” cyangwa za “Kagoma”, baragize uruhare rukomeye mu guhashya Al Shabaab ndetse agashimangira ko adashidikanya ko ari ingirakamaro ku gihugu.
Igisirikare cya Turkiya cyatangiye gutanga imyitozo y’abakomando n’ingabo zo kurwanya iterabwoba ku basirikare 150 b’ingabo z’igihugu cya Somalia mu 2020 binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Ankara na Mogadishu.
![]()
Minisiteri y’ingabo ya Turkiya yavuze ko ingabo za Somalia (SNA) zatorejwe mu kigo cy’amahugurwa n’imyitozo yo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Isparta.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryagiraga riti: “Turimo gutanga amahugurwa y’ibanze ku basirikare 150 baturutse muri Somalia. Amahugurwa yatangiye ku ya 21 Ukuboza (2020), arakomeza nk’uko byari byateganijwe ”.

Abinjijwe mu gisirikare baherewe imyitozo y’ibanze mu birindiro bya gisirikare bya Turkiya biri i Mogadishu mbere yo kwerekeza Isparta muri Turkiya aho baherewe indi myitozo y’amezi atatu.
Muri 2017, Turkiya na Somalia byari byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yatumye Turkiya ifungura ibirindiro binini bya gisirikare i Mogadishu.

Mu minsi ishize, Turkiya na Somalia byiyemeje kongera umubano mu bya gisirikare n’ubukungu mu rwego rwo kuzamura ubufatanye n’umutekano w’akarere.
Amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’igisirikare n’ubukungu yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane ushize, itariki 8 Gashyantare 2024, i Ankara hagati ya Minisitiri w’Ingabo wa Turkiya, Yasar Guler na mugenzi we wa Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, wakiriwe nk’umushyitsi ukomeye mu muhango wa gisirikare.

Aya masezerano akubiyemo ibintu bitandukanye by’ubufatanye, nko kurwanya iterabwoba, ubufasha bwa gisirikare n’amafaranga, hamwe n’amahugurwa n’imyitozo bihuriweho.
“Usibye ibikorwa remezo nk’amashuri, ibitaro n’imihanda, Turkiya yagize uruhare rukomeye mu guhugura no guha ibikoresho ingabo za Somalia, cyane cyane Brigade ya Gorgor Commando y’ingabo z’igihugu ndetse n’umutwe udasanzwe wa Polisi wa Haramcad (Cheetah).”

Guverinoma ya Somalia ivuga ko abakomando ba Gorgor bagiye bafatanya na bagenzi b abo bo mu mutwe wa Danab Special Forces batojwe n’Abanyamerika, mu kuyobora ingabo mu bice bikenewemo ibikorwa bidasanzwe.









