Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) tariki ya 8 Ukwakira 2020 rwashyizweho abayobozi batanu b’inzibacyuho b’itorero (cyangwa umuryango) nyuma y’iminsi mike rweguje abari abayobozi baryo bakuru.
Kweguza aba bayobozi bakuru, kwajyanye no guhagarika inzego nkuru zose zigize iri torero, bitewe n’ibibazo by’umwuka wuje amakimbirane n’imicungire mibi.
Iki ni icyemezo cyakuruye ibibazo byinshi kuri iri torero ry’Abarokore, ryiganjemo abanyamwuka, ritanga inshingano hashingiwe ku muhamagaro; bigakorwa n’urwego rw’imbere rubifitiye ububasha.
Iby’umwuka n’umuhamagaro biri mu ntumbero z’iri torero, aho rigira riti: “ADEPR ifite intumbero yo kuba Itorero rirangwa n’imbaraga, ibimenyetso n’ibitangaza by’Umwuka Wera kandi ry’intangarugero mu ivugabutumwa ryiza, urukundo, ubusabane busesuye n’iterambere ryuzuye mu bayobozi, abayoboke n’abandi bagenerwabikorwa baryo. ” Ubu butumwa ribukomora mu Byakozwe n’Intumwa 2:43-47.
Abasesengura imibereho y’iri torero rimaze imyaka 80 mu Rwanda, bemeza ko ari ubwa mbere urwego rwa leta ruyigeneye ubuyobozi ndetse bikaba binashoboka ari ryo torero rya mbere bibayeho mu gihugu, ibi bikaba bifatwa nk’igisebo gikomeye kuri ryo n’icyasha ku Bakirisitu.
Bwiza.com mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi wa RGB, Ntawukuriryayo Frederic, yamubajije icyo uru rwego rwashingiyeho rugena aba bayobozi biganjemo abari bafite inshingano mu bigo by’imari, uyu mukozi akavuga ko bari basanzwe ari abashumba bemewe n’itorero.
Ntawukuriryayo yavuze ko ibyo RGB yashingiyeho ihitamo iyi komite ari bitatu: “Ukuba ari abayoboke ba ADEPR, kuba bafite ubuhamya bwiza ari inyangamugayo no kuba bafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe.”
Bwiza.com yabajije uyu mukozi niba RGB ifite ubushobozi bwo kumenya ubuhamya bw’ugomba kuba umuyobozi w’iri torero, asubiza ati: “Cyane! Itorero ADEPR ni itorero rifite abantu, rero kumenya ko umuntu afite ubuhamya bwiza muri iryo torero, ntabwo bigoye.”
Ntawukuriryayo yavuze ko uburyo RGB yakoresheje ishaka ubuhamya bw’aba bayobozi, burimo “kubaza abakirisitu babaza. Ikindi bariya bantu ntabwo ubuhamya bwabo bwashakirwa muri ADEPR gusa. Bwashakirwa n’aho bakoze mu mirimo itandukanye kuko abenshi muri bo bafite indi mirimo bakora. Nk’uriya muyobozi wabo yayoboraga umuryango mpuzamahanga, abandi bakoraga mu mabanki. Ubuzima bw’umuntu, aho yagiye anyura kugira ngo umenye ubuhamya bwe.
Iyi komite y’inzibacyuho yashyizweho mu buryo budasanzwe, ku buryo mu bigaragara nta rundi rwego rwari rufite ububasha bwo kuyitoranya, cyane ko izari zibifitiye ububasha mu itorero zamaze guhagarikwa nk’uko n’Umuvugizi wa RGB abyemeza.
Abagize iyi Komite ni: Pasiteri Ndayiseye Isaie uyiyoboye, Pasiteri Rutagarama Eugene akamwungiriza, Pasiteri Bugiri Herman wahawe inshingano yo kuba umuyobozi nshingwabikorwa, Umuhoza Aurelie washinzwe umutungo, imari n’imishinga na Gatesi Vestine ushinzwe abakozi n’ubutegetsi. Aba bagomba kumara kuri izi nshingano mu gihe cy’amezi 12 gishobora kongerwa.
Bashyizweho basimbuye abegujwe mu minsi 6 ishize, RGB ikuyeho abayobozi bakuru: Rev. Karuranga Euphrem wari Umuvugizi w’iri torero, Kayigamba Callixte wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi na Rurangwa Clement wari Umuyobozi wa Komite Nkemurampaka ya ADEPR.
RGB kandi yahagaritse inzego zose zirimo: Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite (Biro) Nyobozi, na Komite Nkemurampaka.
Uru rwego rwafashe iki cyemezo rushingiye ku itegeko No. 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, mu ngingo ya 16 ibuza imiryango kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano, ituze n’ubuzima by’Abanyarwanda, umuco mbonezabupfura ndetse n’imyitwarire myiza mu mikorere yayo.

4 Responses
Byinshi ku buryo RGB yatoranyijemo ubuyobozi bushya bwa ADEPR
imyemerere y’amadini ni ikintu gihuza umuntu n’ikindi kintu kiri hejuru yumva ko kimugenga kikanamuyobora.
iyo amadini agiye ashyiririrwaho abayobozi batemerwa n’abayoboke, aba bantu baba bavukijwe uburenganzira bwabo bukomeye ndetse bikabahungabanya ku buryo bukomeye.
RGB yagombaga kureka kuvanga politiki n’imyemerere kuko ntaho bihuriye rwose.
abasesenguzi mu byamadini sinzi aho bagiye. mwe koreka abanyarwanda mwebwe RGB.

Ntacyo reka tubyemere. Ariko ubwo ADEPR ntabwo ikiri idini ahubwo yahinduwe agashyirahamwe ka Leta. Leta irajya ishyiraho igakuraho abayobozi nka ba majors.
Amadini yakagombye kugira ubwigenge svp.