Ramzi Ahmed Yousef, wavukiye muri Koweti ku ya 27 Mata 1968, ni ikihebe kabuhariwe cyateguye igitero cya bombe ku miturirwa zy’ubucuruzi y’impanga izwi nka World Trade Center mu 1993. Ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura ibikorwa by’iterabwoba bikomeye byavumbuwe kugeza ubu, birimo umugambi waburijwemo wo guturikiriza indege 11 hejuru y’inyanja ya pasifika n’undi nawo waburijwemo wo kwivugana Papa Yohani Pawulo wa II .
Yousef yavukiye muri Koweti ku babyeyi b’Abanyapakisitani n’Abanyapalestine, yagiye mu Bwongereza kwiga ibijyanye n’amashanyarazi no kunoza ubumenyi bw’icyongereza. Yasubiye muri Koweti nyuma yo kurangiza amashuri ariko agenda nyuma yo gutera Iraki mu 1990, bituma ahita yerekeza muri Afuganisitani.
Agezeyo, yahawe imyitozo yo gukora ibisasu maze yoherezwa mu mahanga gukora akazi ko kwinjiza mu mutwe wa al-Qaeda abarwanyi. Yahuye n’abagize itsinda rya Abu Sayyaf muri Filipine mu rwego rwo gushinga ikirenge muri ako karere, maze muri Nzeri 1992 Yousef yerekeza mu mujyi wa New York.
Agezeyo, yamenyanye n’umunyedini ukomoka mu Misiri, Omar Abdel Rahman, maze Yousef akoranya abakozi n’ibikoresho yari kuzakenera kugira ngo ashyire mu bikorwa igitero yari yateguye kuri World Trade Center.
Mu mezi yakurikiyeho, Yousef na bagenzi be bateranyije igisasu gipima ibiro 680. Bagishyize mu modoka y’inkodeshanyo, maze ku ya 26 Gashyantare 1993, igisasu giturikirizwa mu igaraje yo hasi y’ubutaka y’inyubako za WTC. Abantu batandatu barapfuye abandi barenga 1.000 barakomereka muri icyo gitero, kandi ni mugoroba Yousef yari mu ndege yerekeza muri Pakisitani.
Bagenzi ba Yousef, Mohammad Salameh, Mahmud Abouhalima, Nidal Ayyad, na Ahmad Ajaj, baraburanishijwe kandi bahamwa n’uruhare bagize mu gutegura icyo gitero cy’iterabwoba.
Bikekwa ko muri Nyakanga 1993, intagondwa z’abayisilamu zanegereye Yousef ku bijyanye no guhuza no gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Benazir Bhutto (wabaye Minisitiri w’Intebe wa Pakistan) mbere y’amatora rusange yo mu Kwakira 1993.
Ubwo bageragezaga bwa mbere, bivugwa ko igisasu cyaturikiye mu maso ya Yousef maze abagabo bareka umugambi bihutana Yousef mu bitaro. Abashakashatsi bavuze ko Yousef na none yongeye kunanirwa kwica Bhutto igihe imbunda yagombaga gukoreshwa na mudahusha itamugereyeho igihe aho Bhuto yagombaga kuvugira ijambo bari bamutegeye.
Mu mpeshyi yo mu 1994, Yousef yari muri Thailand, aho yahuzaga umugambi wo kugaba igitero cya bombe kuri ambasade ya Israel i Bangkok. Ku ya 11 Werurwe 1994, igisasu cyapakiwe mu modoka yibwe maze kijyana kuri ambasade, ariko iyo modoka yagize impanuka maze umushoferi arahunga. Abayobozi bavumbuye igisasu, kitaraturika hashize iminsi imodoka ifashwe.
Muri Kamena 1994, Yousef yateguye igitero cya bombe ku musigiti w’Abashiya i Mashhad, muri Irani, ahitana abantu 26. Yahise yerekeza muri Filipine, aho yatoje abayoboke ba Abu Sayyaf gukoresha ibiturika. Muri icyo gihe, Osama bin Laden yateraga inkunga Abu Sayyaf, kandi binyuze muri iryo tsinda bivugwa ko Bin Laden yasabye Yousef kwica Perezida wa Amerika, Bill Clinton, wari ugiye gukorera urugendo muri Filipine mu Gushyingo 1994. Uyu mushinga wari inzozi kandi byagaragaye ko bigoye kuri Yousef.
Yousef yerekeje ibitekerezo ku mugambi yari arimo ategura kuva yagera i Manila, witwa ‘Project Bojinka’ (ni ukuvuga iturika rihambaye mu rurimi rukoreshwa muri Serbia na Croatia). Umushinga wa Bojinka ni umwe mu migambi ikomeye Yousef yifuje kugeraho kugeza ubu.
Yateganyaga guturikiriza hafi icya rimwe indege 11 zo muri Amerika hejuru y’Inyanja ya Pasifika, akoresheje ibisasu bito ariko bifite ingufu byakozwe muri nitroglycerine y’amazi, byashoboraga kunyura mu byuma bigenzura ibyuma mbere yo kwinjira mu ndege bitamenyekanye kandi bigateranyirizwa mu bwiherero bw’indege hakoreshejwe amabuye atarenze abiri n’akoreshwa muri camera n’isaha.
Muri kiriya gihe Yousef yari yateguye kandi umugambi wo kwica Papa Yohani Pawulo wa II. Ku itariki ya 8 Ukuboza 1994, Yousef yakodesheje icyumba cyarebaga mu muhanda Papa yagombaga kunyuramo mu ruzinduko rwe i Manila. Iminsi itatu nyuma yaho, Yousef yuriye indege ya Philippines Airlines flight 434 i Manila.
Agezemo, yateranyije igisasu mu bwiherero maze agishyira munsi y’intebe ye. Yousef yururukiye muri Cebu (muri Filipine n’ubundi), maze igisasu giturika mu gihe indege yerekezaga i Tokyo, gihitana umugenzi umwe abandi benshi barakomereka. Abu Sayyaf yigambye icyo gitero, mu gihe Yousef yakomeje gutunganya neza umugambi we wo kwica Papa.
Ku ya 6 Mutarama 1995, ubwo bavangaga ibinyabutabire byo gukora ibisasu, Yousef na mugenzi we bateye inkongi y’umuriro nto mu cyumba cyabo. Abapolisi bahageze, abo bagabo bombi bari bamaze guhunga, basiga ibikoresho byo gukora ibisasu na mudasobwa igendanwa ya Yousef.
Iyi mudasobwa igendanwa yahaye abayobozi amakuru ajyanye no kwica Papa, ndetse na dosiye yitwa “Bojinka,” isobanura uburyo abagabo batanu bagombaga gutega ibisasu mu ndege 11 z’Abanyamerika mu burasirazuba. Haburaga ibyumweru bicye ngo Igisasu cya mbere cyari giteganijwe giturike ku ya 21 Mutarama 1995.
Nyuma yo guhunga, Yousef yasubiye muri Pakisitani, aho yagerageje kwinjiza mu iterabwoba umugabo waje kumenyesha abayobozi ko yari muri Islamabad. Ku ya 7 Gashyantare 1995, abategetsi ba Pakisitani bafashe Yousef bamusanze mu cyumba cye cya hoteri.
Yajyanywe muri Amerika nyuma yo gutabwa muri yombi kugira ngo ategereze kuburanishwa kubera igitero cya bombe kuri World Trade Center n’umushinga wa Bojinka.
Ku ya 5 Nzeri 1996, Yousef yahamijwe icyaha cyo gutega ibisasu no kugambirira kwica, maze mu Gushyingo 1997 ahamwa n’icyaha cyo guturitsa ibisasu kuri World Trade Center, akatirwa igifungo cya burundu bidashoboka ko yarekurwa.


