Ku myaka agezemo, Senateri Tito Rutaremara, ngo kureba filimi z’uruhererekane ni kimwe mu bimugabanyiriza stress, naho ngo ku kijyanye n’umuziki, akunda bikabije injyana ya Reggae ndetse na Rock & Roll.
Ibi Senateri Rutaremara yabitangarije mu kiganiro kirekire cyihariye yagiranye n’abanyamakuru ba KTPress, Dan Ngabonziza na Gentil Gedeon.
Sen. Tito Rutaremera yavuze ko izi filimi z’uruhererekane (Series) zisigira umuntu amatsiko yo kuzakomeza kureba episode izakurikira ku wundi munsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imwe muri izi filimi ngo yishimiye kureba ni iyitwa “The Promise”, filimi y’uruhererekane y’abahinde yamamaye, aho avuga ko ayireba muri weekend.
Mu gihe cy’iminsi isanzwe y’icyumweru, ngo Senateri Rutaremara akunda kureba series za Telemundo zo muri Amerika y’Epfo. Ati: “ Nishimira filimi nk’izo ”.
Gukunda kureba sinema kwa Senateri Rutaremara ariko ngo ntabwo ari ibya vuba. Ubwo yigaga mu Burayi, zimwe muri gahunda ze yabaga afite mu cyumweru habaga harimo no kujya kureba filimi aho zerekanwa byibuze kabiri mu cyumweru.
Naho mu gihe cye cya gisore, ngo kujya mu tubyiniro nabyo byari bimwe muri gahunda za Sen. Rutaremara zo kwishimisha.
Agira ati: “ Kuwa gatandatu cyari igihe cyanjye cyo kujya muri club .”
Senateri Rutaremara avuga ko kujya mu tubyiniro byaje kugenda bimushiramo ahubwo agatangira gukunda umupira w’amaguru. Mu myaka 30 ishize ngo akaba ari umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.
Mbere yo gutangira gufana iyi kipe mu 1985, Rutaremara ngo yari umufana wa Liverpool, ariko nyuma ayivaho nyuma y’akaga kabereye kuri Stade ya Heysel mu Bubiligi gatewe n’abafana ba Liverpool.
Ako kaga kabaye kuwa 29 Gicurasi 1985, ubwo abafana bari barimo gukiza ubuzima bwabo bagwiriwe n’urukuta rwo muri stade rwari rumaze gusenyuka mbere y’umukino wa nyuma wa European Cup hagati ya Juventus na Liverpool. Icyo gihe abantu 39 biganjemo Abataliyani barapfuye naho abagera kuri 600 barakomereka.
Senateri Tito Rutaremara avuga ko kuva icyo gihe yahise ahagaraika gufana Liverpool agatangira gufana Man. United kubera ko ngo n’imijyi aya makipe akomokamo yenda kwegerana.
Usibye ikipe ya Manchester United, ngo mu Burayi Tito Rutaremara anafana ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne kubera imikinire yayo.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda na nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihugu, Sen. Rutaremara yabaye umufana w’ikipe ya APR FC avuga ko afite aho ahuriye na yo cyane.
Ati: “Ndi umwe mu bashinze iriya kipe. Kubw’ibyo bigaragara ko ari ikipe yanjye kandi ndayishyigikiye bidacagase”
Sen. Rutaremara ariko aha akaba yongeyeho ko ashyigikira n’andi makipe mu gihugu kuko ngo birenze kuba umufana, haba hakenewe gushyigikira amakipe yose yo mu Rwanda ngo ave ku rwego rumwe ajye ku rundi.
Senateri Rutaremara akunda ijyana ya Reggae na Rock & Roll
Ku kijyanye na muzika, Senateri Rutaremara avuga ko akunda cyane Reggae na Rock & Roll. Akiri umusore yakundaga kujya mu tubyiniro, ariko ngo iyo umaze kugenda urushaho gukura uba ukeneye imiziki ituje ugatangira kumva slow n’indi miziki yoroheje.
Mu Rwanda, senateri Rutaremara ngo akunda umuhanzi Mariya Yohana wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Intsinzi” yamamaye cyane nyuma y’urugamba rwo kubohoza u Rwanda. Sen. Rutaremara kandi ngo akunda gukurikirana irushanwa rya Primus Guma Guma riba rigamije kureba umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu.
Senateri Rutaremara asigaye afite umwana arera watawe n’ababyeyi
Ubundi ubusanzwe Sen. Rutaremara ngo yaryamaga saa sita z’ijoro akabyuka saa moya za mugitondo. Ariko ubu ngo ibi byarahindutse kubera umwana w’imyaka 3 yitaho afatanyije n’umwishywa we.
Uyu mwana ubu ngo yiga mu ishuri ry’incuke n’ishuri ribanza riri muri Kigali, ariko ngo akaba abyuka kare mbere ya bose akaba ari nawe utuma nabo babyuka.
Ukuntu uyu mwana yaje kugera mu biganza bya Rutaremara ngo ni igitangaza
Ngo hari umunsi umwe ubwo hari habaye igikorwa cy’amasengesho cyateguwe na padiri Ubald Rugirangoga, maze umwe mu bari bitabiriye asiga uruhinja rw’ukwezi.
Ubwo Rutaremara na mwishywa we babana bahise bafata urwo ruhinja barujyana mu rugo batangira kurwitaho kuri ubu rukaba rufite imyaka 3 kandi nk’uko abyemeza, ngo ntibifuza kuba bamara n’umunsi umwe batari kumwe n’uyu mwana.
Senateri Tito Rutaremara w’imyaka 73 kuri ubu, ni umunyapolitiki ubarizwa muri Senat y’u Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane nk’Umuvunyi Mukuru wa Mbere u Rwanda rwagize. Uyu akaba ari umwanya abashinzwe kugena abawujyamo bashaka umuntu wizewe w’inyangamugayo kandi witeguye gutanga ubutabera aho izindi nzira zananiranye.
Kuva mu 1987 kugeza mu 1993, Rutaremara yabaye Umunyamabanga Mukuru wa RPF- Inkotanyi.
Kuva mu 1994-2000, yabaye umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko y’inzibacyuho.
Kuva mu 2000-2003, yabaye chairman wa komisiyo ishinzwe amategeko n’itegeko nshinga.
Kuva mu 2003-2011, yari Umuvunyi Mukuru.
Kuri ubu akomereje imirimo ye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Senat.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


