Cabo Delgado: Gemfields Group yahagaritse gucukura amabuye y’agaciro kubera inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Gemfields Group (GEMGE.L), kuri uyu wa Kabiri, cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa kandi ko cyimuye abakozi bacyo mu kigo cy’ubushakashatsi bwa Nairoto kiri mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique nyuma y’igitero cyagabwe ku mudugudu uri hafi yacyo .

Iyi ntara yo mu majyaruguru ya Mozambike yibasiwe n’inyeshyamba zifitanye isano na Leta ya Kisilamu zahitanye abantu ibihumbi kuva imirwano yatangira mu 2017, igahagarika imishinga y’amamiliyari y’amadolari y’ubucukuzi nk’uko tubikesha Reuters.

“Mbere gato ya saa sita z’ijoro ku cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023, igitero cyagabwe n’inyeshyamba cyabereye mu mudugudu wa Nairoto mu ntara ya Cabo Delgado mu ntara ya Mozambique. Umudugudu wa Nairoto uri nko mu bilometero 15 uvuye mu majyepfo y’iburengerazuba bw’ikigo cy’ubushakashatsi Gemfields ifitemo imigabane 75% “, ibi bikaba byavuzwe n’iyi sosiyete.

Isosiyete yavuze ko umudugudu wagabweho igitero uri ku birometero 83 mu majyaruguru y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Montepuez cya Gemfields, kitigeze kigira ingaruka kandi kigikora.

Mu Kwakira gushize, Gemfields yahagaritse ibikorwa byayo i Montepuez iminsi itanu nyuma y’igitero cyagabwe ku kirombe cy’amabuye cyari hafi aho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *