Ingabo z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, SAMIM, zagabye igitero ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah biri mu gace ka Chitama mu Karere ka Nangande muri Cabo Delgado, zicamo ibyihebe 17.
Itangazo SAMIM yashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Nzeri, rivuga ko izi ngabo zagabye iki gitero ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021; ikaba ivuga ko umusirikare wayo umwe yaburiyemo ubuzima, abandi batatu barakomereka.
SAMIM kandi ivuga ko kuri uyu wa 26 Nzeri yakomeje ibitero kuri ibi byihebe mu majyepfo y’agace ka Messalo aho yakekaga ibirindiro by’uyu mutwe w’iterabwoba, irasana nabyo; yicamo kimwe, ifata mpiri n’ikindi bivugwa ko ari umwarimu wabyo, akaba ari guhatwa ibibazo.
Ingabo za SADC zageze muri Mozambique kuva muri Nyakanga 202, tariki ya 14 Nzeri zatangaje kandi ko zagaruye umutekano mu turere dutatu: Mueda, Macomia n’aka ka Nangande zagabyemo igitero. Zanavuze ko zafunguye imihanda iva mu mujyi wa Pemba igana muri utu turere, hiyongereyemo Awasse.


