Cabo Delgado: Ingabo za SADC zivuganye umwe mu bayobozi b’ibyihebe

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, SAMIM, zemeje ko zivuganye umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah mu karere ka Nangande, Rajab Awadhi Ndanjile uzwi nka Sheikh Dr Njile North.

SAMIM mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 2 Ukwakira, yavuze ko Sheikh Njile yiciwe mu gitero ingabo zayo zagabye ku birindiro by’uyu mutwe mu gace ka Chitama muri Nangande tariki ya 25 Nzeri 2021. Icyo gihe zanasize zibisenye, zicamo ibindi byihebe 18.

Isobanura ko Sheikh Njile yari umuyobozi ushinzwe gutanga amasomo ya Isilamu, akaba yarabaye umwe mu bafasha uyu mutwe w’iterabwoba kwinjizamo ibyihebe bishya. Yifashishije ubwamamare bwe mu bucuruzi bw’imiti gakondo, ngo yashishikarizaga abaturage guhaguruka bakarwanya ubutegetsi buriho.

Uretse n’ibyo, SAMIM ivuga ko Sheikh Njile ari umwe mu bayoboye igitero uyu mutwe w’iterabwoba wagabye muri Mocimboa da Praia tariki ya 5 Ukwakira 2017 n’ibindi byagiye bigabwa mu biturage, bigashimutirwamo abagore n’abana; nabo baje guhindurwa ibyihebe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *