Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael, yatangaje ko ingabo za Mozambique (FADM) zifatanyije n’iz’u Rwanda hamwe n’iz’ibihugu bigize umuryango SADC ziriyo (SAMIM), zivuganye ibyihebe 54 karere ka Macomia kari mu ntara ya Cabo Delgado mu mezi abiri ashize.
Bernardino yabitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2022 nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu karere ka Macomia, aho yasuye ingabo za Mozambique, iz’u Rwanda n’iza SADC ziri mu bikorwa bihuriweho byo kurwanya ibi byihebe bikora ibikorwa by’iterabwoba.
Yavuze ko uretse ibyapfuye, izi ngabo zanafashe mpiri bine muri byo, zibohoza abasivili 195 byari byarashimuse. Ati: “Muri iki gihe nyuma y’ibikorwa bihuriweho, abantu 195 bari barashimuswe n’ibyihebe, biganjemo abagore n’abana bahunze ibirindiro byabyo.”
Uyu mupolisi mukuru yemeza ko ibikorwa izi ngabo zihuriyeho byo kurwanya ibi byihebe bigeze ku ntego ku kigero cya 70%, akaba yemeza ko 30% gisigaye kigoye bitewe n’uko urugamba rukomera mu gihe rugana ku musozo.
Yagize ati: “Hasigaye 30% kandi intambara ikomera ndetse ikagorana iyo igiye kurangira. Ni yo mpamvu dusaba bagenzi bacu gukomeza gutera intambwe mu buryo bwo kurwanya ibyihebe.”
Ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ibyihebe muri Macomia byatangiye muri Werurwe 2022 ubwo ingabo z’u Rwanda zakoreraga mu tundi turere zahageraga. Ubusanzwe guhera muri Kanama 2021 ubwo zageraga muri Cabo Delgado zari zifite aho zikorera hatandukanye n’aha SAMIM.


