Cameroon: Mugisha Moïse yegukanye irushanwa rya GP Chantal Biya

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Mugisha Moïse amaze kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ryo muri Cameroon rimaze iminsi itanu riri kuba.

Muri aka gace ka nyuma, Mugisha Moïse yaje ku mwanya wa 21, nyuma y’igihe cy’amasaha 4, iminota 5 n’amasegonda 18. Yakoresheje ibihe bimwe na Paul Daumont waje ku mwanya wa 1.

Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 14, akoresheje ibihe bimwe n’ibya Moïse. Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa 16, Mugisha Samuel aza ku wa 22, Byukusenge Patrick aza ku wa 33, Uhiriwe Byiza Renus aza ku wa 37.

Ku rutonde rusange, Moïse yakoresheje ibihe by’amasaha 16, iminota 20 n’amasegonda 47. Yakurikiwe na Kubis Lukas yarushije amasegonda 39. Mugisha Samuel yaje ku wa 6, Munyaneza Didier aza ku wa 8.

Mugisha Moïse wegukanye iri rushanwa, yambaye umwenda w’umuhondo kuva irushanwa ryatangira tariki ya 18 Ugushyingo 2020.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *