Amakuru aturuka mu gihugu cya Cameroun aravuga ko muri iri joro ryo kuwa kane, itariki 16 Ugushyingo, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikangiza ibintu byinshi nk’uko byatangajwe na televiziyo y’iki gihugu.

Televiziyo y’igihugu ya Cameroun, CRTV, yatangaje ko abatangabuhamya bavuze ko inkongi yibasiye etaje ya 3 n’iya 4 z’iyi nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Cameroun, aho bivugwa ko inkongi yatangiye saa yine z’ijoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’amasaha abiri y’akazi kenshi, abashinzwe kuzimya umuriro babashije kuzimya iyo nkongi bituma idakwirakwira ngo igere no mu cyumba abadepite bakoreramo inama.

Ishami rya BBC muri Afurika rivuga ko inkongi yangije byinshi ariko kubw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima.

Iyi nkongi kandi yatumye abagize inteko ishinga amategeko baturuka mu mashyaka atandukanye baza gushyigikira abashinzwe kuzimya umuriro mu gihe hataramenyekana icyaba cyateye iyi nkongi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


