Umunyarwanda Seyoboka Jean Claude ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Canada yari yarahungiyemo kuva mu mwaka wa 1996.
[ad id=”44145″]
Ikinyamakuru cya CBS cyo muri Canada cyanditse ko Seyoboka ushinjwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mujyi wa Kigali yabanje guhabwa ibyangombwa by’ubuhunzi akigera muri Canada gusa nyuma yaje kwakwa ibi byangombwa mu mwaka wa 2006 nyuma y’uko ubugenzuzi bwakozwe n’urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPR) bwagaragaje ko uyu mugabo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Seyoboka yoherejwe na Canada mu Rwanda mu gihe umugore n’umwana be bo basigaye mu gihugu cya Canada.
Seyoboka akurikiranwe ho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bitatu birimo icya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, kurimbura imbaga ndetse no’icyaha cyo kwibasira inyoko muntu.
Ibi byose ashinjwa yaba yarabikoreye mu cyahoze ari perefegitura y’umujyi wa Kigali kuri ubu ni muri Nyarugenge aho yarindaga bariyeri, nk’umusirikare wo mu ngabo za EX-Far wari ufite ipeti rya Lieutenant. uyu mugabo yaje gukayirwa n’urukiko gacaca igifungo cy’imyaka 19 n’ubwo atari ahari.
[ad id=”44145″]
Seyoboka yoherejwe nyuma y’abandi banyarwanda bakurikiranyweho Jenoside boherejwe na Canada nka Leon Mugesera, Munyaneza Desire we waburanishirijwe muri Canada.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


