Ku munsi umujyi wahariye abawutuye gukora imyitozo ngororamubiri, kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, hahembwe abantu bitwaye neza, harimo Kirenga Rogan w’imyaka itatu watwaye igare akarangiza urugendo rwa kilometero eshanu.
Kirenga Rogan, avuka mu muryango w’abantu bakunda siporo yo gutwara igare, kuko ubwo yavaga Kacyiru yari akurikiranye n’ababyeyi be ndetse na mukuru we w’imyaka irindwi, buri umwe atwaye igare.
Mu kugera ku Kimihurura hafi y’aho Urwego rw’umuvunyi rukorera, Rogan na mama we bakase bagana kuri Rwanda Revenu, naho mukuru we na se bakomeza bagana mu mujyi wa Kigali barawuzenguruka nabo bagaruka aho ku Kimihurura.
Aha niho hari hateraniye abanyakigali baturutse imihanda yose harimo n’abayobozi bakuru, ari naho hatangiwe ibihembo.
Hari Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, n’umwungirije Busabizwa Parfait, ba Minisitiri b’ubuzima Dr Gashumba Diane na Ndimubanzi Patrick, n’uw’umuco na siporo Uwacu Julienne.
Mu guhemba bahereye kuri Kirenga Rogan nk’umuntu witwaye neza kandi akiri muto, aho ku myaka itatu yavuye Kacyiru akagera ku Kimihurura anyonga igare rye. Abandi bahembwe barimo umuntu ufite ibiro byinshi (bisaga ijana) wari witabiriye uyu munsi, n’ukuze kurusha abandi (imyaka 73).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bihembo byatanzwe higanjemo ibikoresho by’isuku (amavuta n’amasabune ), amazi n’ibikoresho bya siporo.
Kirenga Rogan yashyikirijwe igihembo na minisitiri w’ubuzima Gashumba Diane, ariko uyu mwana ntiyabashije kwihanganira kugera ku rubyiniro (stage/podium), arangamiwe n’abantu benshi ndetse benshi bamufotora.
Na nyina byaramurenze ananirwa kugira icyo atangaza, ariko se umubyara, Dr Gasore Jimmy yarahagobotse, maze asobanura uburyo umuryango we wose ukunda kunyonga igare.
Avuga ko nta mushinga muremure bafitiye amagare, ariko ko bayakunda mu rwego rwo kugorora ingingo no kwishimisha. Ati, “ dukora siporo y’amagare kubera ko ari nziza kandi idushimisha, nta gahunda y’amarushanwa cyangwa kubigira umwuga ihari, uwabikora yaba ari amahitamo ye”.
Dr Gasore Jimmy agira ati, “gukoresha amagare twabihisemo kuko ari siporo nziza umuntu wese ashobora gukora guhera ku mwana kugera ku muntu mukuru. Ni umwitozo mwiza utuma tuba hamwe nk’umuryango dukora siporo bigatuma tubona ibindi byiza duhugiraho bitandukanye no kubona muri iki gihe abantu benshi bashaka guhugira ku bintu by’ikoranabuhanga gusa (TV, Phones, etc)”.
Uyu mubyeyi w’inzobere mu bidukikije(Air quality and climate, REMA) ariko avuga ko gukunda igare yabigiraga mu bwana nk’abandi, ko nta mwihariko w’umuryango avukamo.
Gusa ashishikariza ababyeyi n’abana gukunda iyi siporo yo gutwara, ababyeyi bakagurira abana amagare ajyanye n’imyaka n’ubushobozi bwabo, bakabashakira ahantu hisanzuye ho gutwarira amagare ariko bakirinda kubashyiraho igitutu (pressure).
Ati, “Umubyeyi agomba gushyira imbere ubuzima bw’umwana amurinda impanuka akanamushakira igare rijyanye n’imyaka ye. Uburyo bwiza bwo kwigisha umwana igare ari hagati y’imyaka ibiri n’itatu ni ukumugurira igare ritagira “pedales” baryita “balance bike” agenda akoza ibirenge bye byombi hasi, ahita amenya igare kandi adakoze impanuka”.
Amagare Gasore avuga, meza kandi akomeye, ngo biragoye kuyabona ku isoko ry’i Kigali nubwo umuntu yakwizera ko bizagenda bihinduka uko ubucuruzi butera imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


