GrlLXB_WsAA5xY8

CAR: Ingabo za RDF zahaye abanyeshuri barenga 500 inkunga y’ibikoresho

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro, zigizwe na Rwanda battle Group VII n’Ibitaro byo ku rwa 2 by’u Rwanda, bakorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri barenga 500 bo muri Ecole DOUNIA, iherereye mu Mudugudu wa Yandumo II, Bria, mu karere ko mu Burasirazuba.

GrlLXBvXgAAkPgX

Iyi gahunda ni imwe mu mihate yagutse yo guteza imbere uburezi no guha imbaraga urubyiruko rwo muri ako karere nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.

GrlLW6sXEAAghaY

Colonel Simon Rocky Nyagasaza, Umuyobozi wa Rwanda Level 2+ Hospital, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyigikira inzozi z’urubyiruko no gufasha kwishakamo ubushobozi ngo bazabe abayobozi b’igihugu bazaza. Yasabye abanyeshuri gukomeza kwitangira amasomo mu gukurikirana inzozi zabo.

GrlLXCDXcAA yaS

Umuyobozi w’umudugudu wa Yandumo II, René Maradounguo yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku nkunga bakomeje gutanga. Yasabye ko habaho ubundi bufasha mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, n’isuku, anashimangira ko abaturage biyemeje gukomeza ubufatanye n’Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda mu gusigasira amahoro n’umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *