Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO, bwana Marcel de Souza, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko uyu muryango ushobora kohereza ingabo mu gihugu cya Gambia zikajya gutuma ibyavuye mu matora ya perezida aheruka byubahirizwa nyuma y’aho Yahya Jammeh yisubiye akanga kwemera ko yatsinzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi Marcel Souza yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RFI mu gitondo aho yari yatumiwe ngo agire icyo avuga ku kibazo cya Gambia. Yavuze ko inzira ya dipolomasi ari yo ishyizwe imbere, ariko ko hashobora no koherezwa ingabo za CEDEAO.
Yagize ati: “ Nta kintu kigomba kubangamira gushaka kw’abaturage bisobanuye ”, ubu akaba ari ubutumwa abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bageneye perezida Yahya Jammeh.
Souza ababazwa no kuba Jammeh yarisubiye akanga ibyavuye mu matora kandi mbere yari yabanje kwemera ko yatsinzwe. Yagize ati: “ Twatekerezaga ko azasohoka neza bigahesha ishema CEDEAO ” Yakomeje agira ati: “ Turamusaba kubaha ibyo yiyemeje imbere y’abaturage be ko gushaka kwabo kuzubahwa ”
Marcel de Souza yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga na CEDEAO bari gushaka gukemura iki kibazo mu nzira ya dipolomasi ari yo mpamvu bohereje intumwa muri Gambia kuri uyu wa Kabiri, ubwa kabiri bakazareba uko bashyira igitutu kuri Jammeh binyuze mu kanama k’umutekano ka LONI, AU ndetse na CEDEAO mu rwego rwo kwirinda ko hazavuka guhangana, ariko nyuma byose ni byanga ngo bakazafata izindi ngamba zikaze.

RFI yamubajije niba avuga ko hahita hoherezwa ingabo z’amahanga, avuga ko bizigirwa mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izateranira Abuja kuwa 17 Ukuboza. Ibi byose ngo bizasesengurwa hafatwe imyanzuro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yabajijwe niba byose bishoboka birimo n’icyemezo cyo kohereza ingabo kwa CEDEAO i Banjul, asubiza ko atari ubwa mbere byaba bikozwe kuko bafite ingabo muri Guinea Bissau mu kitwa ECOMIB, bakaba baranagize ingabo muri Mali. Kubw’ibyo, ngo iki cyemezo nacyo kirashoboka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


