Amb. Valentine Rugwabiza, intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’umuyobozi wa MINUSCA yatashye inzu mberabyombi, yagenewe gukorerwamo inama n’ibindi birori, yubatswe na Batayo ya IV y’Ingabo z’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 07 Kamena nibwo habaye umuhango wo gutaha iyo nyubako yubatswe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bwa MINUSCA mu Mujyi wa Bria mu Ntara ya Haute-Kotto.
Amb. Rugwabiza muri uyu muhango yari aherekejwe n’abayobozi barimo abagize Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrica (CAR).
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwemeza ko iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 250, izagira uruhare rukomeye mu kunganira ubuyobozi bw’Intara ya Haute-Kotto mu bikorwa byo kwakira inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Ni inyubako igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, aho kimwe ari icyumba kigari cyakira abantu ndetse n’ikindi gice kigizwe n’icyumba cyagenewe itangazamakuru n’itumanaho.
Amb. Rugwabiza yashimye ibikorwa bitandukanye bimaze kugerwaho n’ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica, by’umwihariko ashimira Batayo ya IV ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bashinzwe gucungira umutekano.


