Centrafrica: Guverinoma yavuze ku bacanshuro ba Wagner baherutse gutaha ku bwinshi

Sangiza iyi nkuru

Kugenda kw’abasirikare babarirwa mu magana b’Abarusiya b’ikigo cy’abacanshuro cya Wagner bava muri Repubulika ya Centrafrique biri mu rwego rwo gusimburana aho kuhava burundu, nk’uko umuvugizi wa perezidansi i Bangui yabitangaje ku wa Gatandatu .

Imyivumbagatanyo yamaze igihe gito iyobowe n’umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin mu Burusiya muri Kamena, yateje kwibaza ku bijyanye n’ibizakurikira ku bakozi b’ikigo cye n’ibikorwa bya gisirikare n’ubucuruzi bye muri CAR no mu tundi turere twa Afurika, Uburasirazuba bwo hagati n’ahandi.

Amakuru avuga ko vuba aha umubare munini w’abacanshuro ba Wagner bavuye muri Centrafrica byateje kwibaza mu minsi yashize ko uyu mutwe urimo kuva mu gihugu, aho bafashaga guverinoma guhashya inyeshyamba kuva mu 2018.

Ariko umuvugizi wa Perezida wa Centrafrica, Albert Yaloke Mokpem, yagize ati “ntabwo ari ukugenda rwose ahubwo ni ugusimburana.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru, Bangui, nk’uko tubikesha RFI, yagize ati “Bamwe baragiye, abandi bazaza.”

Amakuru aturuka kuri umwe mu basirikare ba Centrafrica utifuje ko amazina ye atangazwa agera ku Biro Ntaramakuru, Reuters, yo avuga ko ingabo nyinshi za Wagner ziherutse kuva mu gihugu, ariko nta bisobanuro birambuye yatanze.

Ntabwo bizwi umubare usigaye. Abacanshuro b’Abarusiya bagera ku 1900, harimo n’aba Wagner, bikekwa ko ari bo bakorerayo.

Kuvugurura ibikorwa byose bya Wagner muri Centrafrica bishobora no gutuma hari ibihinduka mu bucuruzi bw’u Burusiya n’iki gihugu.

Abasesenguzi bavuze ko Wagner yahawe uburenganzira bwo gucukura no kugenzura ikirombe cya zahabu muri Centrafrica. Muri Kamena Amerika yafatiye ibihano isosiyete yo muri Centrafrica kimwe n’izindi nyinshi zirimo iyo muri UAE ivuga ko zigira uruhare mu gufasha Wagner mu bucuruzi bwa zahabu butemewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *