Kuri uyu wa Kane, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangaje ko rwasohoye impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari umuyobozi wa Seleka akaba n’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro muri Repubulika ya Centrafrica, kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cy’intambara y’abanegihugu mu 2013.
Nourredine Adam, ubu uri muri Sudani nk’uko abahanga benshi babivuga, arashakishwa kubera ibyaha bivugwa ko byakozwe mu gihe yari Minisitiri w’umutekano muri guverinoma yari iyobowe na SĂ©lĂ©ka, ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro igizwe ahanini n’abayisilamu bahiritse uwahoze ari Perezida, François Bozize, muri 2013.
Ubushinjacyaha bwa ICC bwatangaje ko mu bindi byaha akekwaho harimo ibyaha by’iyicarubozo, gutoteza no kunyereza abantu ku gahato muri za gereza zayoborwaga n’ubutegetsi icyo gihe.
Minisitiri w’itumanaho muri Centrafrica, Ghislain Djorie, yabwiye AFP ati: “Ni igikorwa dushobora gushishikariza gusa no gukurikiranira hafi ku ruhande rwacu.”
Yongeyeho ati: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko, abantu bose bakoze ibyaha ku butaka bwa Centrafrica bazaburanishwa”, yongeraho ko “guverinoma yubahiriza inzira z’umuryango mpuzamahanga gusa”.
Kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, Repubulika ya Centrafrica yinjiye mu ntambara hagati y’abaturage yamennye amaraso nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2013 kandi, nubwo ihohoterwa ryagabanutse mu myaka ine ishize, imitwe yitwaje intwaro iracyagenzura ibice byinshi by’igihugu.
Adam, uzwi kandi ku izina rya “Nouredine Adam”, “Nureldine Adam”, “Nourreldine Adam” na “Nourreddine Adam” kuri ubu ni umuyobozi w’ishyaka rya rubanda riharanira ububyutse bwa Repubulika ya Centrafrica (FPRC).
Umwaka ushize, uyu mutwe wanze gushyira intwaro hasi mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cyo guhagarika imirwano cyatanzwe na Perezida wa Centrafrica, Faustin-Archange Touadera.


