CG Dan Munyuza yasimbuwe ku buyobozi bukuru bwa Polisi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuye ku nshingano Commissioner General Dan Munyuza wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, CG Munyuza yasimbuwe na DCG Felix Namuhoranye wari umwungirije.

Naho CP Vincent Sano we yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa.

Muri Minisiteri y’ingabo, Perezida Kagame yagize Colonel Célestin Kavamahanga Umunyamabanga Uhoraho.

CG Munyuza, by’umwihariko, yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 18 Ukwakira 2018, ubwo yasimburaga CG Emmanuel Gasana wari wagizwe Guverineri w’intara y’Amajyepfo.

Dan Munyuza mbere yo guhabwa iyi nshingano, yari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa. Yinjiye muri Polisi avuye mu ngabo z’u Rwanda tariki ya 22 Kamena 2013, icyo gihe yari afite ipeti rya Colonel.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *