Chameleone yabuze amahirwe yo kuyobora Kampala azira kuterekana indangamuntu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 yatakaje amahirwe yo kuyobora umujyi wa Kampala azize ibirimo kuterekana ikarita ndangamuntu.

Ni nyuma y’aho aya mahirwe yari yizeye yahawe Latif Ssebagala wigeze kuba umudepite.

Jose Chameleone wagaragaje inyota yo kwinjira muri politiki yumvikana mu bitangazamakuru ko ashaka gusimbura Meya Erias Lukwago, yabanje kwiyunga n’umuhanzi mugenzi we, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, mu ishyaka rya People Power.

Jose Chameleone wari ugifite gahunda yo kuba Meya wa Kampala, yemeye kujya mu ishyaka National Unity Platform (ryihuje na People Power) riherutse guhabwa Bobi Wine ngo aribere umuyobozi mushya.

Gusa ntibyamukundiye uyu munsi bitewe n’uko atujuje amashuri asabwa ugomba kuyobora uyu mujyi mukuru. Daily Monitor ivuga ko umukandida yazabwaga kwerekana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) arayibura ahubwo yerekana iy’amashuri yisumbuye.

Ikarita ndangamuntu nayo ntiyayerekanye, yiregura ko yayijyanye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibarura gusa ngo iyi mpamvu ntiyumvikanye.

Gusa hari amahirwe y’uko abifuzaga kuyobora uyu mujyi bajurira, bitarenze saa cyenda y’uyu wa 20 Nzeri 2020 nk’uko byemejwe na Mercy Walukamba ukuriye komite ishinzwe amatora muri NUP.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *