Chamisa wabeshye ko aziranye na Perezida Kagame akanyomozwa amaze kubigira ingeso

Sangiza iyi nkuru

Bwana Nelson Chamisa, perezida w’ishyaka MDC, uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Zimbabwe akomeje guhabwa urw’amenyo yitwa umubeshyi kabuhariwe nyuma y’ibinyoma byinshi yagiye ashyira hanze ariko agatamazwa nko kuba yarabeshye ko ari inshuti ya perezida Paul Kagame akamutamaza avuga ko atamuzi bataranahura.

Uyu mugabo rero aherutse gutangariza imbere y’itsinda ryakoraga iperereza ku mvururu zidakabije zakurikiye aya matora yo muri Zimbabwe yabaye kuwa 30 Nyakanga 2018, arahira ko avugisha ukuri, nyamara yitegura kuvuga ibinyoma.

Chamisa yabwiye iyi komite iri gukora iperereza kuri izi mvururu zakurikiye amatora iyobowe na Kgalema Motlanthe ko ishyaka rye, MDC, nta ruhare rryagize muri izi mvururu zarangiye abantu batandatu barashwe. Bitandukanye n’ibi, yakomeje avuga ko iyo umuntu ateye ibuye muri Harare aba ashobora kuritera umuyoboke wa MDC kuko ngo 98% by’abatuye uyu murwa mukuru ari abayoboke ba MDC.

Yakomeje avuga ko ishyaka MDC atari ishyaka ry’ubugizi bwa nabi, mu gihe nyamara yemera ko muri iri shyaka hashinzwe itsinda rishinzwe ikinyabupfura mu ishyaka bise The Vanguard.

Ibi byonyine nk’uko iyi nkuru dukesha Bulawayo24 ikomeza ivuga, ngo bisobanuye byinshi ku ishyaka MDC. Iri shyaka ngo akaba ari ishyaka ry’ubugizi bwabi kuko ngo ishingwa ry’iri tsinda rishinzwe ikinyabupfura ryari rigamije gushyira abandi ku murongo hifashishijwe ubugizi bwa nabi. Ngo hari n’abantu bahuye n’ubugizi bwa nabi bw’iri tsinda bafite ubuhamya.

Iyi The Vanguard Chemisa avuga ko yaje gusenywa, yari iyobowe na Shakespear Mukoyi, wemeye ko iri tsinda ryahanganye n’abashakaga gucamo ibice MDC. Iri tsinda ngo rikaba ryarakoreraga ku mabwiriza ya Chemisa, ndetse rikaba ryaragize uruhare mu kuzamuka kwe ku buyobozi bw’iri shyaka, aho abo muri iri shyaka bemeza ko nyuma yo kumugeza ku buyobozi ryahise risenywa.

Ubwo yabazwaga na komite iri mu iperereza, ngo Chemisa yongeye kugaragara nk’umubeshyi wabigize ingeso. Ubwo yari imbere yayo, ngo yabeshye ko yabonanye na Chief Emeka Anyouku, Umunyanijeriya wabaye Umunyamabanga Mukuru wa gatatu wa Commonwealth.

Uyu yaje kumwitakana avuga ko umuntu wo muri MDC babonanye ari Morgan Tsvangiray ndetse wanamugaragarije ubukure n’ikinyabupfura. Yongeyeho ko byamushimisha Chamisa nawe agiye akora nka Tsvangiray.

Si inshuro ya mbere ariko Chamisa yari abeshye ko yagiye abonana n’abantu bakomeye ariko akanyomozwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yabeshye ko yahuye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bakaganira ndetse ngo anamugira inama y’uko yateza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda. Ibi Perezida Kagame yarabinyomoje  abinyujije kuri twitter, avuga ko atazi uyu mugabo, nta biganiro bigeze bagirana aho ari ho hose, ndetse ko politiki z’u Rwanda ku ikoranabuhanga n’itumanaho n’imishinga bijyanye byatangiye mbere y’uko MDC ishingwa.

Chamisa kandi ngo yigeze no kubeshya ko yahuye na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nkuru ikavuga ko uyu muyobozi wa MDC akeneye igihe cyo gukura, ndetse ko bidatangaje kumva umubeshyi nk’uyu ahakana ko ishyaka rye ryagize uruhare mu mvururu zo kuwa 01 Kanama.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *