CHAN: Jacques Tuyisenge muri batanu bazaba bahanzwe amaso

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ya CHAN, Jacques Tuyisenge, yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi batanu bazaba bahanzwe amaso muri CHAN ya 2020 igiye kubera muri CamĂ©roun.

Ni urutonde rwakozwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), mbere y’umunsi umwe ngo CHAN itangire.

Abaruriho:

1. Djigui Diarra

Uyu munyezamu w’imyaka 25, agiye gukina iri rushanwa ku nshuro ye ya gatanu (guhera muri 2011), ariko bagendeye ku bunararibonye afite bemeje ko ari uwo guhanga ijisho kuko azafasha ikipe ye ya Mali.

Ni umusore kandi, wakinnye igikombe cya Afrika cya 2019, ndetse akaba yarakinnye igikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 20 cyabaye muri 2015.

Nubwo adafite indeshyo ihagije, ariko bagendeye ku bunararibonye afite, ngo azaba ari umwe mu banyezamu beza muri iyi CHAN y’uyu mwaka.

2. Ayoub El Kaabi

Uyu rutahizamu wafatwaga nk’intwali y’abanya-Maroc muri 2018, nawe ari mu bo kureba muri iyi CHAN, cyane ko ari umwe mu bafite uburambe.

RFI ishingira ku kuba muri CHAN ya 2018 yarabereye iwabo, bakanayegukana, El Kaabi ni we watsinze ibitego byinshi (9), ahita ajya gukina mu Bushinwa ku mwaka wakurikiyeho, ariko ahita agaruka muri Maroc kubera icyorezo cya Covid-19 cyari kije muri icyo gihugu.

Uyu rutahizamu El Kaabi, ni uwo kwitondera cyane bitewe n’uburambe afite mu kipe y’igihugu ya Maroc.

El Kaabi, ngo ni umwe mu bazafasha cyane ikipe ye ya Maroc kugira ngo bashake uko bazisubiza iki gikombe babitse.

3. Issama Mpeko (DRC)

Uyu myugariro w’iburyo wa TP Mazembe, ni inshuro ye ya Gatandatu yongeye kugaragara ari mu bakinnyi bitabiriye irushanwa rikomeye.

Muri 2011, yakinnye CHAN yabereye muri Sudani, mu gihe yitabiriye igikombe cya Afurika inshuro zigera kuri enye (2013, 2015, 2017, 2019).

Uyu mugabo, bitewe n’uburambe afite ari mu bitezwe kuzafasha Les Leopards, cyane ko ari umwe mu bafite ubunararibonye muri iyi kipe y’igihugu.

4. Tuyisenge Jacques

Uyu rutahizamu w’ikipe ya APR FC, ari mu bafite uburambe mu kipe y’igihugu bitewe n’igihe ayimazemo, cyane ko muri 30 berekeje muri CHAN ari we umaze guhamagarwa kenshi mu Amavubi.

Jacques agiye gukina CHAN ku nshuro ye Gatatu (2011, 2016) ariko uyu rutahizamu ni we abanyarwanda bahanze amaso nyuma y’uko atakinnye CHAN iheruka ya 2018.

Muri 2016, Jacques yafashije Amavubi kugera muri 1/4 cy’irangiza ubwo basezererwaga na Congo Kinshasa muri CHAN yari yabereye mu Rwanda ku bitego 2-1.

RFI ivuga ko Jacques Tuyisenge azafasha ikipe ye y’igihugu Amavubi, cyane ko azwiho kwigirira icyizere cyo ku rwo hejuru.

Amavubi, ari mu itsinda rya Gatatu aho bari ku kumwe na Maroc, Uganda na Togo, umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina tariki ya 18 Mutarama.

5. Jaques Zoua (Cameroun)

Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko, ari mu bo guhanga ijisho muri iri rushanwa, cyane ko ari mu bafite uburambe muri iri rushanwa.

Zoua, yakinnye ku mugabane w’i Burayi, mu bihugu nk’u Bufaransa, u Budage n’ahandi, ariko ubu yagarutse iwabo muri Cameroun.

Uyu musore kandi azwi hano mu Rwanda kuko yigeze kuhitabira irushanwa rya CAN y’abatarengeje imyaka 20 ari kumwe na CamĂ©roun, bagatwarwa igikombe na Ghana ya AndrĂ© Ayew yabatsindiye ku mukino wa nyuma ibitego 2-0.

Bitewe n’amakipe yakiniye akomeye ku mugabane w’i Burayi, Jacques ahanzwe amaso iwabo, cyane ko bavuga ko iki gikombe kigomba gusigara muri Caméroun.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *