GtQkzW0XYAADGmh

Changsha: Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro byubaka na mugenzi we w’u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 12 Kamena 2025, umwe mu bagize Biro ya Politiki ya Komite Nkuru ya CPC akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga  n’Ubufatanye Mpuzamahanga, Olivier Nduhungirehe, i Changsha, mu murwa mukuru w’Intara ya Hunan.

 

Wang Yi yavuze ko mu nama yabereye i Beijing y’Ihuriro ry’Ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) umwaka ushize, Perezida Xi Jinping na Perezida Paul Kagame bafatanyije kuzamura umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ku bufatanye busesuye, kandi impande zombi zasohoye itangazo rihuriweho ku guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi itatu y’Isi, itanga ubuyobozi bukomeye mu iterambere ry’imibanire y’ibihugu byombi.

 

U Bushinwa buvuga ko bwiteguye gukorana n’u Rwanda mu gufatanya byimazeyo, gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nama ya FOCAC, gufata ingamba zifatika zo gushyira mu bikorwa Itangazo rya Changsha, kurengera inyungu rusange z’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, kurengera ukuri n’ubutabera mpuzamahanga, no kugira uruhare mu kubaka umuryango w’ibihe byose w’u Bushinwa na Afurika usangiye ahazaza h’igihe gishya.

 

W020250613356632781814

 

Wang Yi yavuze ko gutera imbere bidasobanuye kuba Abanyaburengerazuba. U Bushinwa bwiteguye kurushaho kungurana ibitekerezo no kwigira hamwe n’u Rwanda ku bunararibonye bw’imiyoborere, no gufatanya gushakisha inzira zigezweho zijyanye n’imiterere y’ibihugu byombi, kubona inkunga ya rubanda, no gushaka kwigira n’imbaraga, kugira ngo  imibereho myiza y’abaturage itere imbere kandi Isi yose itere imbere.

 

Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa ivuga, iki gihugu ngo gishyigikiye imihate y’u Rwanda mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo 2050 kandi bwiteguye kurushaho kunoza ubufatanye bufatika mu nzego zinyuranye n’u Rwanda, no guteza imbere umubano wa gicuti mu ngero zose ndetse no mu nzego zose, haba hagati ya za guverinoma, amashyaka ya politiki, inteko zishinga amategeko, n’uturere.

 

Ku ruhande rwe, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko mu myaka mirongo itanu ishize, u Rwanda n’u Bushinwa byakomeje kubahana kandi bigakomeza umubano wa gicuti, bigera ku musaruro ushimishije mu bufatanye mu nzego zitandukanye, harimo imihanda, amashanyarazi, ubuzima, n’uburezi. “Kuzamura umubano w’ibihugu byombi mu nama yabereye i Beijing umwaka ushize byarushijeho kugirira akamaro abaturage b’u Rwanda”.

 

GtQkzUrWgAA2wYW

 

Yavuze ko u Rwanda rwubahiriza byimazeyo ihame ry’u Bushinwa bumwe (Bisobanuye ko rutemera Leta ya Taiwan) kandi rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nama, cyane cyane ibikorwa icumi by’ubufatanye, no dufatanyiriza hamwe inzira yigenga igana ku iterambere. “U Rwanda rurashima cyane kandi rushyigikira byimazeyo imigambi itatu y’ingenzi ku Isi yashyizwe imbere na Perezida Xi Jinping, ifasha kubaka Isi y’amahoro n’iterambere”.

 

Impande zombi kandi zunguranye ibitekerezo ku bibazo by’amahoro n’umutekano muri Afurika. Olivier Nduhungirehe yashimiye u Bushinwa kuba bwaragize uruhare runini mu guteza imbere ibiganiro by’amahoro no guteza imbere igisubizo cya politiki ku kibazo cy’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Wang Yi yavuze ko u Bushinwa buzakomeza kugira uruhare rwubaka mu kwimakaza amahoro mu burasirazuba bwa DRC mu buryo bwabwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *