Chorale Christus Regnat igiye gushyira indirimbo za Rugamba Sipiriyani ku manota

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abantu benshi bakunze gufata umuhanzi Sipiriyani Rugamba nk’igishyitsi cy’abahanzi nyarwanda guturuka mu bihe byashize, wanamenyekanye cyane mu njyana y’amasimbi n’amakombe ariko kuri ubu inganzo ikaba isa n’iyazimye kubera ko nta bagihanga izi ndirimbo n’imbyino, Chorale Christus Regnat yo itangaza ko itazigera ituma iyi njyana izima.
Mu muhango wo kumurika ku mugaragaro Album yabo ya 5 yiswe “Uruhanga rw’impuhwe” kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016, umuyobozi w’iyi chorale Alice Ladouce Nyaruhirira yavuze ko iyi Chorale iri kurebera hamwe uburyo indirimbo za Rugamba Sipiriyani zavugururwa ndetse zikanashyirwa ku manota.
[ad id=”44145″]
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ladouce yagize ati”injyana y’amasimbi n’amakombe ni injyaka iruhije. Ariko ntitwatuma izima kuko ari nziza kandi abantu barayikunda cyane. Tuzagerageza gukorana n’umuryango wa Rugamba Sipiriyani ku buryo tuzarushaho gukundisha izi ndirimbo n’imbyino abanyarwanda n’abandi bose babasha kuzumva.”

Nyaruhirira Alice Ladouce, umuyobozi wa Chorale Christus Regnat
Nyaruhirira Alice Ladouce, umuyobozi wa Chorale Christus Regnat

Umuyobozi w’iyi Chorale yongeyeho ko iki gikorwa cyari cyatangijwe na nyakwigendera Rugamba mbere yo kwitaba Imana, ariko agasiga ntaho biragera.
Mu ndirimbo iyi Chorale yashyize ahagaragara muri iki gitaramo, harimo n’iziri mu njyana y’amasimbi n’amakombe. Iyi chorale ivuga ko uretse no kuvugurura izisanzwe ziri muri iyi njyana, ko bazanakomerezaho guhimba izindi mu rwego rwo gutuma inganzo itazima.
Iyi chorale ivuga ko ibi izabigeraho nk’intego yihaye cyane ko ari n’igitekerezo cyihariye abandi bantu batigeze bageraho kuva mu myaka yashize.
Mu ndirimbo iyi Chorale yaririmbye harimo n'amasimbi n'amakombe
Mu ndirimbo iyi Chorale yaririmbye harimo n’amasimbi n’amakombe

Iyi Chorale ifite abanyamuryango bagera ku ijana ariko abari abazwi ko bakora ni 60. Uretse rero indirimbo za misa iyi chorale iririmba, iririmba no mu birori bitandukanye nk’ubukwe n’ahandi hatandukanye.
[ad id=”44145″]
Ubuyobozi bw’iyi chorale burashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo, abaterankunga ndetse n’abandi bose bagaragaje ubwitange mu gushyigikira igikorwa cyo gushyira ahagaragara uyu muzingo w’indirimbo hanizihizwa isabukuru y’imyaka 10 imaze ivutse.
Mu magambo ye, umuyobozi w’indirimbo Bizimana Jeremie agira ati” Bavandimwe ibi twabyongeraho iki? Uretse
gushimira Umusumbabyose, mugabishabiganza!
We usendereye impuhwe n’imbabazi, akaba Rukundo ruzira imipaka.
We utanga atitangiriye itama buri wese mu rwego rwe akamugenera ikimukwiye.
Reka rero namwe mbashimire mbikuye ku mutima, urukundo rushyigikiwe n’urwa Yezu, rwuje, ubuntu n’ubumuntu ruri muri mwe rwagati.
Reka mpere mu isiiza, mvuge ukuntu mwashije neza ikibanza, mukagipima ku ngeri nziza izira gusobanya, migashinga imambo zisongoye neza, mugacukura amafondasiyo adafuditse, mukaremya umusingi ucinyiye cyane, mugashinga inkingi z’imitamenwa, mukazizengurutsa uburabagirane ndetse mukarenzaho uburinzi buva kuri Roho Mutagatifu.
Reka nabashimire uko mwushije ikivi!
Ahanyerera mwari mwahagenze gitwari!
Ahazamuka mwahirutse nkaho hamanuka!
Ahatambitse ho byari nko kugwa kuri matora ya Rwandafoam!
Mu mahwa akarishye mwari mwambaye butine!
Mwitwaje ingabo y’isuri, umutana wuzuye imyambi yo kurasa kure, ibigembe byamacumu yanyu byanaguwe n’umucuzi w’umuhanga, imiheto yanyu mwayifoye neza!
Reka nkomeze mbashimire!
Mvuge nti: Murakagire ishya!
Muragahorane amashyo!
Murakagire impagarike n’ubugingo!
Murakabyara muheke!
Muhore mutereka ayera ahazira ubwandu!
Muyatereke abeera abarangi mubace ku nkiko zanyu.
Mucumbikire ba Rukundo gusaaaaa!!!
Musangire na Barugwiro rusaaa!!!
Mugendane na Babyishimo bisaaa!!!!
Maze iteka ryose muhorane na Yezu na Mariya!!!!!
Uhoraho yangiriye ibintu by’agatangaza izina rye ni ritagatifu! Luka 1:49
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
Abantu batari bacye bari muri iki gitaramo ntibifuzaga ko cyarangira

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *