Chris Froome kabuhariwe mu kunyonga igare akomeje kwigaragaza muri tour izenguruka ESPAGNE

Sangiza iyi nkuru

Isiganywa ry’amagare rikomeye kw’ isi rizenguruka igihugu cya ESPAGNE ( La vuelta da Espana ) rigeze kuri etape ya 16. Umwongereza CHRIS FOORME, wavukiye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, niwe ukomeje kugenda yigaragaza, aho amaze iminsi ariwe wambaye umwenda w’umuhondo, ugaragaza umukinnyi umaze gukoresha igihe gito kurusha abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Chris Foorme amaze kwegukana etape ya 9

Kuri uyu wa kabiri harakinwa etape ya 16 ingana na km 40.2, aho umukinnyi aba asiganwa n’igihe (time trial), aho abasiganwa bahaguruka Circuito de Navara bagasoreza Lagrona.
froome

Byari biteganijwe ko umukinyi wa mbere yahagurutse 13:34 , naho Chris Foorme uribuze guhaguruka nyuma akaza guhaguruka 16:52pm ku isaha yo muri Espagne.

Kuri aka gace ka 16 Chris Foorme akaba ariwe uhabwa amahirwe yo kuza kukegukana .

Kuri uyu wa mbere washize, wari umunsi w’ikiruhuko ku basiganwa, naho ku cyumweru gishize hakaba harakinwe agace ka 15, etape ikaba yaregukanwe n’umunya Colombia Miguel Angel Lopez ukinira Astana Pro Team, Lopez kandi akaba yaranegukanye etape ya 11.
Chris Froome yellow jersey Criterium du Dauphine 2016 pic Sirotti 1

Dore uko urutonde ruhagaze, kuri etape ya 15 , ku myanya 20 ya mbere

Christopher Froome ( Ubwongereza ) Team Sky 62:06:25

Vincenzo Nibali ( Ubutaliyani ) Bahrain-Merida 0:01:01

Ilnur Zakarin ( Russia ) Katusha-Alpecin 0:02:08

Wilco Kelderman (Ubuholandi ) Team Sunweb 0:02:11

Johan Esteban Chaves Rubio ( Columbia ) Orica-Scott 0:02:39

Miguel Angel Lopez (Columbia ) Astana Pro Team 0:02:51

Fabio Aru ( Ubutaliyani ) Astana Pro Team 0:03:24

Michael Woods ( Canada ) Cannondale-Drapac 0:03:26

Alberto Contador Velasco ( Espagne ) Trek-Segafredo 0:03:59

Wout Poels ( Ubuholandi ) Team Sky 0:05:22

David de la Cruz ( Espagne ) Quick-Step Floors 0:07:47

Steven Kruijswijk ( Ubuholandi ) Team LottoNL-Jumbo 0:08:08

Tejay van Garderen ( USA ) BMC Racing Team 0:08:16

Louis Meintjes ( Afrika y’epfo ) UAE Team Emirates 0:09:02

Mikel Nieve Ituralde ( Espagne ) Team Sky 0:18:45

Sergio Pardilla Bellon ( Espagne ) Caja Rural-Seguros RGA 0:19:12

Nicolas Roche ( Irlande ) BMC Racing Team 0:21:40

Daniel Moreno Fernandez ( Espagne ) Movistar Team 0:27:42

Romain Bardet ( Ubufaransa ) AG2R La Mondiale 0:30:41

Darwin Atapuma ( Columbia ) UAE Team Emirates 0:34:47
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Cyurishema Emile / Umusomyi wa Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *