Abatuye muri Komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi) bashinje abayobozi, ingabo z’igihugu, abashinzwe umutekano ndetse n’abacuruzi gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa FLN (National Liberation Front).
Izi nyeshyamba bivugwa ko zifite ibirindiro mu ishyamba cyimeza rya Kibira hafi y’amakomine ya Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke. Abaturage batanze ibyo birego mu ruzinduko rwa guverineri w’iyi ntara wabasezeranyije ko ubundi buryo bwo gusenya iryo tsinda burimo gushyirwa mu bikorwa.
Ubwo Guverineri wa Cibitoke yazengurukaga mu makomini agize intara ayobora kuwa Kabiri ushize, abaturage bamaganye uruhare rw’abayobozi ndetse na bamwe mu bagize igisirikare n’izindi nzego z’umutekano bafatanya n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo muri FLN.
Abatuye ku misozi ya Kibande, Rutorero, Ruhororo na Gafumbegeti bavuga ko umubano uhuza abayobozi bamwe bo mu nzego z’ibanze n’inyeshyamba z’Abanyarwanda umaze igihe nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 70 yagize ati “Izi nyeshyamba ziha abayobozi amabuye y’agaciro ya zahabu bagurana n’ibyo kubatunga bijyanwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Imbonerakure zifatanya n’izi nyeshyamba zisahura amazu yacu kandi zigatwara ku ngufu ibyo kurya byacu byose bajyana mu Kibira babishyiriye FLN “.
Amakuru aturuka muri ako gace kandi yemeje ko amabuye y’agaciro menshi ya zahabu acukurwa n’inyeshyamba ubuyobozi burebera.
Aba baturage barasaba ko iri tsinda rikorana n’izo nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda ziba mu ishyamba rya Kibira risenywa vuba bishoboka.
Guverineri w’Intara ya Cibitoke yatangaje ku mugaragaro ko ibihano bikaze biteganyirijwe abo bayobozi bakorana n’inyeshyamba.


