Cibitoke: Indi mirambo yabonetse yujuje imirambo 16 imaze kugaragara mu minsi 10

Sangiza iyi nkuru

Imirambo ibiri (abagabo) yabonetse muri iki gitondo mu mirenge ya Munyika 1 na Mparambo 2 muri komini ya Rugombo mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi). Abaturage bakeka ko urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure, ari rwo rwagize uruhare muri ubwo bwicanyi bubiri.

Ubuyobozi bwa komine buvuga ko bwatangiye iperereza.
Umugabo wishwe muri Munyika 1 yaramenyekanye. Ni Éric Niyonkuru werekanwe nk’umujura. Abatangabuhamya bavuga ko umurambo we wari uboshye kandi ugaragaza ibikomere.

Abaturage bavuga ko ari Imbonerakure zishe uyu mugabo. Umurambo wa kabiri ni uw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 70 ukurikije uko abatangabuhamya babivuga. Umurambo we wabonetse ku musozi wa Mparambo 2 ariko polisi ivuga ko ataramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga.

Ubuyobozi bwa komine bwemeza aya makuru kandi busaba abaturage kutihanira. Hakozwe inama yo gukangurira abantu kwirinda ibi hatangira iperereza.

Umuyobozi wa komini ya Rugombo, Gilbert Manirakiza, arahamagarira abaturage kugaragaza abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, avuga ko bishobora gufasha abapolisi.

Kuva ku itariki ya 13 Ukwakira, byibuze imirambo 16 imaze kugaragara muri komini ya Buganda na Rugombo mu Ntara ya Cibitoke. Abenshi basangwa ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo baciwe imitwe cyangwa amaguru. Usibye imirambo y’abagore babiri gusa, abasigaye ni abagabo.

Kugeza ubu, kuva uyu mwaka watangira imrambo igera kuri 60 imaze kuboneka muri ako gace, hakurikijwe imibare yakusanyijwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *