Cibitoke: Umunyarwanda utaramenyakana amazina yahohotewe na polisi ku buryo bukomeye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda wari mu isoko ry’inka yafashwe n’Imbonerakure, aribwa anahohoterwa ku buryo bukomeye n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu Burundi, Intara ya Cibitoke.

Amakuru aturuka i Burundi, avuga ko uwo munyarwanda utaramenyakana amazina, yari mu isoko arimo kugurisha inka, aza gufatwa ndetse anakubitwa n’abapolisi bakora mu rwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR).

Amakuru dukesha SOS/Burundi, ni uko uyu mugabo w’umunyarwanda ngo yafashwe n’abasore batatu b’Imbonerakure, baramuboha barangije bamwambura amafaranga yose yari afite, bamujyana ku biro bishinzwe iperereza.

Ubwo uyu mugabo yagezwaga mu biro bya SNR mu Cibitoke, ngo yakorewe iyicarubozo, kugera n’aho ngo atabasha kuba yavuga.

Uyu mugabo ngo wari urembye cyane yavanwe ku biro by’uru rwego rw’iperereza ajyanwa ahantu hatazwi, bityo n’imyirondoro ye ikaba itaramenyakana neza, ngo hamenyekane inkomoko ye neza mu Rwanda.

SOS/Burundi dukesha iyi nkuru ikomeza itangaza ko yagerageje guhamagara umuyobozi mukuru w’uru rwego rushinzwe iperereza mu Cibitoke ngo bamubaze byinshi kuri iri hohoterwa ryakorewe umunyarwanda n’ibindi bimuranga, ntibyabashobokera.

Ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda mu Burundi rikomeje gukorwa mu gihe u Rwanda n’u Burundi umubano wabyo ukomeje kuzamba.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku Nshuro ya 16, ku wa 13 Ukuboza 2018, yatangaje ko bigoye kuba ibihugu byahahirana mu gihe Abanyarwanda babigeramo bagahohoterwa.

Yagize ati “Ntabwo wavuga kubana, guhahirana, ibyo muhuriyeho, ngo nibirangira aho Umunyarwanda agiye bamuhige kuko ari umunyarwanda, bamufunge. Ababikora kandi babifitemo ubumenyi, birirwa bigisha ubuhahirane”.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamaza kuri manda ya gatatu, imvururu zikahavuka, bamwe bakicwa, abandi bagafungwa ababishoboye batavuga rumwe nawe bagahunga.

Kuva icyo gihe nibwo Leta y’u Burundi yatangiye guta muri yombi Abanyarwanda, bamwe bitwa intasi, bagahohoterwa,… Leta y’u Burundi ikaba yarakomeje gushimangira ko ari abaturuka mu Rwanda babuhungabanyiriza umutekano, ibintu Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi yivuye inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *