CNLG yatangiye imyiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ifite mu nshingano zayo gutegura igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi no gukora ku buryo kigenda neza mu gihugu hose. Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa gatanu tariki 18/11/2016, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yagiranye inama ya mbere n’abafatanyabikorwahagamijwe gutegurira hamwe gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.

[ad id=”44145″]

Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye inzego zirebwa n’icyo gikorwa barimo :Ibuka, OGS, Dukundane Family, AERG na GAERG, MINAFET, Peace and Love Proclaimers nk’uko bigaragara ku rubuga rwa CNLG.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko kugira ngo iki gikorwa kizagende neza ari ngombwa gutangira kugitegura hakiri kare. Yasabye abitabiriye inama gutangira gutekereza ku nsanganyamatsiko izagenderwaho kuko ni yo izatuma na CNLG itangira gutegura ibiganiro bizifashishwa. Muri uku kwitegura hazanarebwa uko ibiganiro byategurwa hakiri kare kugira ngo bigere ku midugudu hakiri kare kandi hakanarebwa uburyo abazabitanga babihugurirwa. Hasabwe ko byaganirwaho hakiri kare n’abayobozi b’uturere.

[ad id=”44145″]

Abari mu nama batanze ibitekerezo, bagaragaza ibikwiye kwibandwaho mu myiteguro nko gutanga ibiganiro, gukangurira abantu kubyitabira kandi igikorwa bakakigira icyabo , gutegura urugendo rwo kwibuka, no gutegura neza umunsi wo gusoza icyumweru cyo kwibuka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *