Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ivuga ko hari intambwe yatewe mu kurushaho kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi. CNLG yabitangaje kuwa 12 kanama 2016 mu muhango wo kumurika igitabo cyanditswe n’umunyarwanda Murangira Cesar kivuga ku mateka ye n’ayaranze igihugu mu bihe bya jenoside.
Mu gitabo cye yise “Un sachet d’hosties pour cinq” bishatse kuvuga agapaki ka hositiya ku bantu batanu avugamo uburyo we na bagenzi batanu biganaga mu iseminari nto yitiriwe mutagatifu Visenti y’i Ndera bahuye n’akaga gakomeye mu gihe cya jenoside bakaza kurokorwa n’agasashi ka hositiya banyweshaga amazi y’imvura baretse.
Ubwo Murangira yamurikaga iki gitabo yagarutse ku cyo kwandika ku mateka byamufashije. Yagize ati, “Byamfashije kwiyakira ku byambayeho muri jenoside. Kuba wari ufite abavandimwe ugasanga nta n’umwe ufite, kuba wari ufite inzu ugasanga ntayo ufite; wibaza uti kuki byambayeho? Mu by’ukuri kwandika byamfashije kwakira ibyo, no kwakira uko abandi babyakira”.

Ku ruhande rwa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), umunyamabanga wayo Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko ari ngombwa ko abanyarwanda barushaho kumenyekanisha amateka, bakirinda ko hari n’abayagoreka uko bashaka; nubwo hakigaragara icyuho giterwa nuko abanyarwanda baba mu mahanga ari bo bandika kurusha ababa mu gihugu imbere.
“Nko mu myaka 15 ishize usanga abanyarwanda barokotse jenoside barahagurukiye cyane kwandika ubuhamya bwabo, bigenda byiyongera uko imyaka igenda ikurikirana. Ahanini usanga abagenda bndika cyane ari abari mu mahanga kurusha abari mu Rwanda, ariko uwandika wese; aho yakandikira ni byiza; icy’ingenzi nuko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi asobanuka; akamenyekana”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Jean Damascene Bizimana yakomeje ashishikariza abanyarwanda gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bushobora kurinda amateka abashobora kuyagoreka, ndetse n’abafite ubuhamya bakabutanga bukabikwa mu buryo budasaza, bukazafasha kumenya ibyabaye n’abazavuka mu minsi iri imbere.
Yagize ati, “uretse no kwandika hari abagenda bakora za filimi na ‘documentaire’ zerekana bumwe mu buzima bwabo, kuko kwandika hari uwubishobora hari n’uwutabishobora. Urumva gukoresha amashusho nacyo ni igikorwa cyiza tubona cyiyongera kandi tunashyiramo imbaraga ngo bigumye bikorwe kuko icy’ingenzi muri iki gihe nuko uwufite ubuhamya wese abutanga”.

Zimwe mu mbogamizi zikigaragara ku banyamahanga ni ukuba hari abagishaka kuvuga amateka ya jenoside uko atari, ndetse n’abakeneye kwandika cyangwa kubika amateka mu bundi buryo butandukanye hari ubwo bahura n’ikibazo cy’ubushobozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urugero Murangira Cesar atanga ni aho yageze muri amwe mu mazu asohora ibitabo ku mugabane w’Uburayi ngo amufashe gushyira ahagaragara igitabo cye ariko bakananiranwa bapfa ko yamusabaga guhindura ibyo yanditse mu gitabo ngo bahindure ibitekerezo bakurikije ibyo bifuza n’amarangamutima yabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


