Col. Daniel Mukalayi uri kurangiza igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe n’urukiko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yavuze ko umugambi wo kwica impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Floribert Chebeya n’umushoferi we, Fidèle Bazana wari umaze igihe utegurwa.
Col. Mukalayi ubwo yagezwaga mu rukiko rwa gisirikare rwa Ndolo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021 nk’umutangabuhamya, yasobanuye ko uyu mugambi yari yarawumenyeshejwe kandi ko yamenye ko washowemo n’amafaranga.
Yavuze uruhare rw’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen. John Numbi uri mu buhungiro, muri uyu mugambi, kuko ngo yashakaga ko ari we utanga aya mafaranga nk’igihembo ku bantu bagombaga kwica Chebeya na Bazana.
Col. Mukalayi atanze ubu buhamya nyuma yo kuvugwa na Jacques Mugabo ugikurikiranwe ubwo yagezwaga mu rukiko tariki ya 13 Ukwakira 2021. Mugabo wemeye uruhare rwe mu rupfu rw’aba babiri, yagize ati: “yose byakozwe bitegetswe na Christian Ngoy Kenga Kenga wari uyoboye Batayo ya Simba nari ndimo, ku buyobozi bwa John Numbi na Daniel Mukalayi. Nyuma yo gukora iki cyaha, twagiye mu rugo rwa Mukalayi dukora ibirori, buri mwicanyi yahawe $50.”
Gusa n’ubwo Mugabo yavuze ko nyuma yo kwica Chebeya na Bazana bagiye gukorera ibirori mu rugo rwa Col. Mukalayi, nyirubwite ntabihakana gusa avuga ko atigeze agira uruhare muri ubu bwicanyi.
Chebeya na Bazana biciwe ku biro bikuru bya Polisi ya RDC tariki ya 1 Kamena 2010.


