Colonel Alfred uri mu bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa M23 aremeza ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, zavumwe kubera ko zikorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Uyu musirikare ukomoka muri Kitshanga yatangaje aya magambo tariki ya 28 Gashyantare 2023 ubwo abarwanyi ba M23 bayobowe n’intumwa yihariye ya General Sultani Makenga akaba n’umujyanama we, Bahati Erasto, baganirizaga abatuye muri santere ya Mwesso nyuma yo kuyambura ingabo za Leta.
Col. Alfred yabanje gusuhuza abo muri Mweso mu rurimi rw’Igihunde, asaba buri Munyekongo ubyifuza kwiyunga kuri M23, ati: “Uwumva yiteguye yatwiyungaho. Nta muntu duheza, ARC/M23 iha ikaze buri wese. Duha ikaze buri bwoko. Niba ukiri kuri Mai Mai, APCLS, Guidon cyangwa Nyatura tuzakwakira” gusa ngo abo muri FDLR bo ntibahawe ikaze, ahubwo bakabaye bataha iwabo mu Rwanda.
Imwe mu mpamvu zikomeye Alfred yamagana FDLR ni uko bamwe mu bayigize bahungiye muri RDC nyuma yo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Ariko ntabwo dushaka FDLR hano. Abo ni Abanyarwanda, bagomba gusubira iwabo. Muzi impamvu tudafite umutekano? Tshisekedi yabashyize mu gisirikare cy’igihugu, atekereza ko bazagarura amahoro. Ibyo birashoboka? Aho baturutse bakoze jenoside. Bishe abantu, bakora ibibi byose bishoboka.”
Uyu musirikare aremeza ko abarwanyi ba FDLR bavumwe, kandi ngo umuvumo bawukwije no mu gisirikare cya RDC. Ati: “Ni iki witega iyo winjije abantu bavumwe mu gisirikare? Ni iki mu by’ukuri icyo gisirikare cyageraho? Iyo ukorana n’umuntu wavumwe, na we uravumwa. Ni yo mpamvu aba bitwa FARDC bavumwe. Bari gukorana na FDLR. Bavuga ko babarindira umutekano ariko bakabibira umutungo.”
FDLR ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro yihurije hamwe, yifatanya na FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23 kuva mu mpera z’umwaka w’2021 kugeza magingo aya, aho urugamba rukomereje muri teritwari ya Masisi.


