Colonel (Rtd) Nshimiyimana Augustin wamenyekanye nka Bora Manasseh ubwo yari ashinzwe ubutasi muri FDLR, yasubije abavuze ko yatanze ubuhamya kuri uyu mutwe witwaje intwaro ahagarikiwe nâumuntu wari ufite intorezo (ishoka).
Mu nama yo gusigasira ubumwe bwâAbanyarwanda no kubaka amahoro arambye yabereye mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 9 Werurwe 2023, Col. Bora ni umwe mu batanze ubuhamya.
Bora wafashwe nâingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo mu mwaka wâ2021, akoherezwa mu Rwanda, yabwiye abitabiriye iyi nama mu kigo cya Mutobo ko aherutse kuganiriza umunyamakuru, atanga ubuhamya kuri FDLR yabayemo igihe kirekire.
Gusa ngo nyuma yâaho ubwo buhamya bugiye hanze, hari abavuze ko hari umuntu wari umuhagarikiye afite intorezo. Ati: âEjo bundi navuganye nâumunyamakuru, bisohotse hanze, baravuga ngo âHari umuyoboziâ, ngo buriya yari ari inyuma yanjye, afashe intorezo.â
Yabihakanye, anatanga umugabo ku bantu bamubonye aganira nâumunyamakuru. Ati: âRwose namwe, niba hari abambonye. Na nâubu nageze hano, nta muntu ndabonana na we. Banyakuye [bampamagaye] ntazi nâikinzanye, ibi ndi kuvuga ni ibyanjye, nta muntu wabimbwiye. Izo za media rero ziba zibeshya.â
Bora yongeye asubiramo ibivugwa nâizi media (ibinyamakuru). Ati: “Ngo buriya hari umuntu uba uri inyuma ufashe agatorezo, ngo kandi baba bampaye ikintu, nakibolotse mu mutwe.â Yabihakanye abaza niba umuntu ufite imfi yashobora gufata ibintu mu mutwe, ati: âIzi mvi ziracyaboloka mu mutwe ahari ra? Simbizi. Ni ibyanjye rwose nivaniyemo, ni ukuri kwâimpamo, ni ibyambayeho, ni ibyo nabonye.”
Iyi nama yari yitabiriwe nâabayobozi batandukanye barimo umujyanama wa Perezida wâu Rwanda mu bijyanye nâumutekano, General James Kabarebe, Minisitiri wâubumwe bwâAbanyarwanda nâinshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Emmanuel na Minisitiri Musabyimana Jean Claude ushinzwe ubutegetsi bwâigihugu.


