Perezida w’agateganyo wa Guinée-Conakry, Colonel Mamady Doumbouya yategetse ba Minisitiri kwihutisha ishyira mu bikorwa ry’amasezerano igihugu cye giherutse kugirana n’u Rwanda ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruziko iwabo.
Nk’uko ikinyamakuru Vision Guinée kibivuga, Col. Doumbouya yasabye Minisitiri w’Intebe gukora ibyo asabwa byose kugira ngo komisiyo y’ubufatanye ihuriweho y’igihugu cye n’u Rwanda ijyeho, itangire gushyira mu bikorwa amasezerano yose yasinywe.
Minisitiri w’ubwikorezi yasabwe gukora ibishoboka hagatangira urugendo rwo mu kirere ruhuza Conakry na Kigali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga asabwa gufungura nta gukererwa ibiro biharanira inyungu z’igihugu cyabo mu rwego rwo guteza umubano umubano wa Guinée n’u Rwanda.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Guinée guhera tariki ya 17 Mata. Col. Doumbouya yatangaje ko ashaka ko guteza imbere igihugu cye, afatiye urugero ku Rwanda.


