Umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto wabereye i Bukavu

Colonel Muheto Stanislas yasezeweho

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 7 Mata 2023 habaye umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto Stanislas wigeze kuyobora Rejima y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo muri Fizi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Col. Muheto yapfiriye mu bitaro bya Kavumu i Bukavu mu rukerera rwa tariki ya 2 Mata 2023, azize uburwayi bivugwa ko bwatunguranye nk’uko amakuru ava muri Minembwe abivuga.

I Bukavu ni ho habereye umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro wakozwe n’ingabo za Leta. Hari kandi abantu batandukanye barimo inshuti n’abo mu muryango we.

Abofisiye muri FARDC by’umwihariko, batanze ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Col. Muheto, banavuga ibikorwa by’ubutwari byamuranze.

Colonel Muheto yapfuye afite imyaka 52 y’amavuko. Yari amaze mu ngabo za Leta imyaka irenga 20, aho yakozemo imirimo itandukanye.

Umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto wabereye i Bukavu
Umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto wabereye i Bukavu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *