Abantu batanu bishwe abandi 18 barakomereka mu iraswa ryabereye mu kabyiniro k’abaryamana bahuje ibitsina mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu muri Colorado Springs, muri Leta ya Colorado .
Ukekwaho icyaha arimo kuvurwa ibikomere nyuma y’igitero cyabereye kuri Club Q, nk’uko umupolisi wo muri Colorado Springs, Lieutenant Pamela Castro yabitangarije abanyamakuru.
Polisi yabonye telefoni ya mbere mbere ya saa sita z’ijoro ivuga ku iraswa, aho Castro yavuze ko bahageze, abapolisi basanze umuntu umwe bikekwa ko ari we warashe abo bantu.
Nta makuru yigeze atanga ku cyaba cyateye icyo gitero ndetse yanze kuvuga ubwoko bw’imbunda yakoreshejwe mu kurasa.
Aka kabyiniro ka Club Q ni akabyiniro kavuga ko kakira abaryamana bahuje ibitsina kakira insanganyamatsiko zitandukanye nka karaoke, ibitaramo & ndetse no kubyina.”


