Mu gitondo cya tariki ya 5 Nzeri 2021 ni bwo mu murwa mukuru Conakry wa Guinea ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu, rutuza ubwo abasirikare kabuhariwe b’umutwe uyobowe na Col. Mamady Doumbouya bahirikaga ku butegetsi Alpha Condé.
Condé watangiye kuyobora Guinea mu Kuboza 2010 yahiritswe ku butegetsi nyuma yo kwegukana amatora ya manda ya gatatu itaravugwagaho rumwe mu Kwakira 2020.
Condé mu Kwakira 2020 nyuma y’amezi abiri mugenzi we, Ibrahim Boubacar Keïta ahiritswe ku butegetsi bwa Mali yashinjwaga kugundira, yabajijwe n’umunyamakuru wa France 24, niba na we nta mpungenge afite zo guhirikwa ku butegetsi, cyane ko yari yegukanye manda itaravuzweho rumwe.
Muri videwo dukesha umunyamakuru Marc Perelman w’iki gitangazamakuru cy’Abafaransa, Condé yasubije ko nta mpungenge afite kuko yizeye ingabo z’igihugu, ati: “Guinea ntiyigeze igira abarwanya ubutegetsi, ntiyigeze igira intambara yo gusubiranamo kw’abaturage, nta Coup d’Etat yigeze iba muri Guinea. Twavuguruye igisirikare. Uyu munsi, dufite igisirikare kirinda abayobozi bakuru. Mbese ibyacu bitandukanye n’ibya Mali.”
Doumbouya wamuhiritse ku butegetsi yabaye umwe bagize umutwe w’ingabo z’u Bufaransa witwa Legionaire, ubwo yari afite ipeti rya Corporal (CPL). Yavuye i Burayi asubira muri Guinea, Condé amugirira icyizere, amuha inshingano zitandukanye mu gisirikare, amuzamurira amapeti kugeza mu 2020 ubwo yamuhaga irya Colonel.
Doumbouya ubwo yari muri Guinea, Condé yaremye uyu mutwe w’ingabo kabuhariwe, SFG (Special Force Group), amugira Komanda wawo. Byageze muri uyu mwaka w’2021, uyu wari Umukuru w’Igihugu ashaka kuwiyoborera, aho ni ho bikekwa ko hakuruye umwuka mubi hagati ye n’uyu musirikare, birangira amuhiritse ku butegetsi.
Ubu abasirikare ba SFG ni bo bayoboye Guinea mu gihe Condé akiri mu maboko yabo. Bamusabye gusinya inyandiko yemeza ko yeguye ku nshingano y’Umukuru w’Igihugu ariko yabyanze. Hategerejwe igikurikiraho.


