Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Nyakanga 2023, Denis Christel Sassou Nguesso, umuhungu wa Perezida wa Congo-Brazzaville akaba na minisitiri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga w’iki gihugu, yitabye inteko ishinga amategeko imitwe yombi kugirango atange ibisobanuro ku masezerano baheruka kugirana n’u Rwanda .
Denis yumviswe na komite zishinzwe ububanyi n’amahanga z’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko mbere y’uko amasezerano Repubulika ya Congo yagiranye n’u Rwanda yemezwa. Iki cyiciro, kiri mu buryo bumaze igihe muri iki gihugu, kirakurikirwa n’inama rusange y’inteko ishinga amategeko yo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Nyakanga iba irimo abadepite n’abasenateri bose.
Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso yaboneyeho gutanga ibisobanuro birambuye kuri aya masezerano no gusubiza ibibazo by’abagize komisiyo. Ubu buryo bugamije kwemeza byimazeyo aya masezerano no kureba ko yuzuzanya n’inyungu z’igihugu.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Christel Nguesso yagize ati “Ku itariki ya 18 Nyakanga, nabajijwe n’abagize komite z’ububanyi n’amahanga z’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko. Byari ikibazo cyo kubereka mu buryo bwimbitse ishingiro ry’amasezerano igihugu cyacu cyasinyanye na Repubulika y’u Rwanda, hagamijwe kuyemeza”.
Twabibutsa ko aya masezerano yashyizweho umukono mu Gushyingo 2021 mu nama ya gatanu ya komisiyo ishinzwe ubufatanye bukomeye hagati ya Congo n’u Rwanda. Yagize uruhare mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no gushyiraho urufatiro rw’ubufatanye bw’ejo hazaza mu nzego zitandukanye.


