Corneille Nangaa yabwiye Tshisekedi ko azagira iherezo nk’irya Pharaoh

Sangiza iyi nkuru

Corneille Nangaa Yobeluo uyobora ishyaka ADCP akaba yaranayoboye komisiyo ya Repubulika ya demukarasi ya Congo ishinzwe amatora, yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, amumenyesha ko azagira iherezo nk’irya Pharaoh wo mu Misiri.

Mu ibaruwa ifunguye yo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, Nangaa yasubiyemo amagambo Tshisekedi yavuze arimo aho ubwo yari muri misa ya Kiliziya Gatolika muri Mbuji Mayi tariki ya 25 Kamena 2023.

Muri iyi misa, Tshisekedi yagize ati: “Sinzazuyaza kugaba igitero Umunyekongo wese uzashyira mu kaga umutekano w’igihugu. Hari abavuga ko ari ugukandagira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kutubahiriza ubwisanzure ariko sinzabyitaho.”

Irindi yambo yambwibukije ni iryo yavugiye i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 28 Nzeri 2023. Icyo gihe Tshisekedi yagize ati: “Ndi umudemokarate, sindi inkoramaraso ariko sinzazuyaza gusya abakina n’umutekano w’igihugu cyacu kandi ntabwo nzabyicuza.”

Nangaa ashingiye kuri aya magambo, yabwiye Tshisekedi ko abo agambiriye kugabaho igitero no gusya ari “Abanyekongo b’inzirakarengane”, kandi ngo ibyo bihabanye n’indahiro yarahiye mu 2019, kandi binyuranyije n’ibiteganywa n’Itegekonshinga. Ati: “Mu gukangisha ko uzasya abaturage bawe, uzaba wishe indahiro yawe, uzaba wishe Itegekonshinga kandi uzaba wishe uburenganzira rusange bw’ikiremwamuntu.”

Uyu munyapolitiki yabajije Tshisekedi impamvu adasya imitwe yitwaje intwaro igenzura ubutaka bw’igihugu. Ati: “M23, ADF-NALU, n’abafatanyabikorwa banyu FDLR ni bo bagenzura mu buryo butemewe ubutaka bwacu, batwicira abenegihugu, bagasahura umutungo kamere wacu. Kuba ari bo wasya ubyumva ute?”

Nangaa yifashishije igitabo cyo Kuva cyangwa Iyimukamisiri cyo muri Bibiliya, igice cya 1:10, yibukije Tshisekedi ko ubwibone bwa Pharaoh bwatumye yumva ko yasya Abisirayeli, ari bwo bwatumye ibyo yabifurizaga bimugirirwaho. Ati: “Ibyanditswe Byera biratwibutsa ko umugambi w’ubwibone wa Pharaoh wo gusya abana ba Israel wamuhindukiriye. (Kuva 1:10). Umugambi wawe w’ubwibone wo gusya Abanyekongo uzaguhindukirira.”

Uyu munyapolitiki yandikiye iyi baruwa mu buhungiro. Avuga ko yahunze kuko atakwizera umutekano we mu gihe Tshisekedi akiri ku butegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *