Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihuje n’imitwe irimo uwa M23 bashinga ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC).
Igikorwa cyo gushinga iri huriro rya Politiki ariko rizaba rinafite igisirikare cyabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023.
Cyitabiriwe n’abarimo Nangaa umaze igihe anenga ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi na Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya Politiki rya M23.
AFC muri rusange igizwe n’amashyaka 17 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Irimo kandi impirimbanyi za Politiki zirenga 260.
Imitwe igize ririya huriro irimo uwa M23, PARECO, Kyahanda, FDPC, Twirwaneho, M.A 64, FRPI, Chini ya Kilima, ZaĂ ÂŻre n’indi nyinshi.
Nangaa yavuze ko mu byo AFC igamije harimo kubaka bundi bushya RDC no gushyira iherezo ku makimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Twafashe icyemezo cyo gukorana kugira ngo duhuze imbaraga hagamijwe kubaka bundi bushya Leta, no gukemura umuzi w’amakimbirane y’urudaca kugira ngo RDC igire amahoro arambye.”
Yavuze kandi ko ririya huriro rinagamije “kuvana RDC mu kaga ndetse no kugarurira abanye-Congo icyubahiro” mu gihugu cyabo.
Corneille Nangaa kuri ubu usigaye uba mu buhungiro, yasabye abanye-Congo ndetse n’abaturanyi babo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba gushyigikira ririya huriro, kugira ngo RDC izabashe kugera ku mahoro arambye.
Nangaa yashinze ihuriro rigamije kurwanya Tshisekedi, mu gihe yari amaze igihe agaragaza ko uyu Perezida wa RDC yagiye ku butegetsi bigizwemo uruhare na Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi mu myaka itanu ishize.



One Response
Corneille Nangaa yahuje amaboko na M23 ngo barwanye Tshisekedi
Bwiza mukora kinyamwuga ariko hari inkuru zimeze mwandika zikagaragaramo amakuru ahabanye n’ukuri, muri iyi nkuru nkuvuga urutonde rw’imitwe yitwaje intwaro yishyize hamwe ngo bahuze imbaraga mukazanamo na Twirwaneho ubwo mubamusobanukiwe Twirwaneho icyo ari cyo? Aho mwabeshye cyane Twirwaneho ntabwo ari umutwe witwaje intwaro yewe nta n’inyungu za politique uharanira, ahubwo Twirwaneho ni abaturage b’Abanyamulenge bananiwe kwihanganira gutega amajosi ngo bwicwe nk’intama muri Genocide irimo kugeragezwa na Leta ya DRC, rero Twirwaneho ni abaturage birwanaho ngo badapfira gushira.