Cote d'Ivoire:Abahoze mu Gisirikare bigaruriye umugi wa Bouake basaba guhabwa amadolari 8000

Sangiza iyi nkuru

Amakuru ava muri Cote d’Ivoire avuga ko hari imirwano ikomeye hafi y’ikigo cya gisirikari giherereye mu mugi wa kabiri wiki gihugu.
Mu mugi wa Bouake hari imirwano ikomeye yatangiye kuva ku umunsi wa 5, aho ihuje abahoze ari abasikare mu mwaka 2011,aba basirikare bakaba bafashe imihanda mikuru igana mu murwa mukuru wa Cote d’Ivoire. Bivugwa ko kandi abo basirikare bagizwe ahanini n’abahoze ari abarwanyi bashyizwe mu gisirikare mu ntambara yarangiye muri 2011.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Cote d'Ivoire/bwiza.com
Amakuru aturuka muri iki gihugu nuko ubu Leta yatangiye kuganira nabo basirikare bigaragambije,aho umudepite ukomoka mu mujyi wa Bouake yavuze ko aba basirikare basaba amafaranga angana n’ibihumbu umunani by’amadolari y’Amerika hamwe n’inzu umwe kuri umwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bouake yari ikicaro cy’abarwanyi bagenzura igice cya kabiri cy’igihugu cyose mu majyaruguru kuva mu 2002 kugeza igihugu gisubiye hamwe nyuma y’intambara yo muri 2011.bikaba bivugwa ko aba basirikare aribo bafashije Perezida wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara kujyera ku ubutegetsi ubwo Laurant Gbabgo yatsindwaga akinangira kurekura ubutegetsi mu mahoro .Nyuma yo gukora aka kazi katoroshye ngo ntibigeze bashimirwa nuwo bari bamaze gushyigikira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *