Cote d’Ivoire: Habaye imyigaragambyo ikaze yamagana irekurwa rya Laurent Gbagbo

Sangiza iyi nkuru

Imyigaragambyo ikaze yamagana irekurwa ry’uwahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo wagizwe umwere n’urukiko mpuzamahanga, kuri uuyu wa Kane, itariki 17 Mutarama yabereye mu mijyi ibiri ikomeye y’igihugu isanzwe yiganjemo abashyigikiye Perezida Alassane Ouattara.

Abantu babarirwa muri magana bavuga ko bahuriye n’akaga mu bugizi bwa nabi bwakurikiye amatora hagati ya 2010 na 2011, bahagaritse urujya n’uruza mu Mujyi wa Korhogo, ari nawo munini mu majyaruguru y’igihugu.

Bamaganaga icyemezo cyo kuwa Kabiri ushize cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) cyo kurekura Laurent Gbagbo n’uwo bareganwaga. Aba bari bakikijwe n’abapolisi bari afite ibyapa byanditseho amagambo aggira ati: “ CPI nirekura Laurent Gbagbo intambara izubura muri Cote d’Ivoire .”

Naho mu Mujyi wa Bouaké, umujyi wari indiri y’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa Gbagbo hagati ya 2002 na 2011, abigaragambya babarirwa mu Magana nabo bahagaritse urujya n’uruza muri uyu mujyi mu gihe cy’amasaha abiri, aho batwikiye amapine muri rond-point bamagana icyo bise “Kudahana”.

Baratubwira ko ari (Laurent Gbagbo)umwere. Ngaho batubwire abantu 3,000 bapfuye uwabikoze !” uyu ni umwe mu banyeshuri bbigaragambyaga witwa Adama Koné.

Umushoferi witwa Drissa Coulibaly nawe ati: “ Niba CPI ishaka amahoro muri Cote d’Ivoire, nigumane Laurent Gbagbo hariya .”

Undi munyeshurikazi witwa Amoin Konan we ati: “ Abantu bose bazi ko Charles Blé Goudé  ari we wahaga amabwiriza urubyiruko rw’abakunda igihugu, kuki mutubwira ko ari umwere ?”

manifestation a bouaké

Hagati aho irekurwa rya Gbagbo ryabaye risubitswe

Nyuma yo gutangaza icyemezo cyo kurekura Laurent Gbagbo na mugenzi we kuwa kabiri ushize, bukeye bwaho kuwa gatatu nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga, nibwo imyigaragambyo yamagana iki cyemezo yatangiye ahitwa Abobo, imwe muri komini zigize Abidjan.

Laurent Gbagbo na Charles Blé Goudé , wari ukuriye umutwe w’urubyiruko rwiyitaga ko rukunda igihugu (Jeunes Patriotes) bagejejwe imbere y’urukiko mpuzamahanga bashinjwa ibyaha bine birimo iby’ibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bya kinyamanswa ariko bakomeza kwemeza ko ari abere.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu nibwo CPI yahagaritse kurekura aba nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’umushinjacyaha. Umuvugizi wa CPI ati: “Mu gihe hategerejwe icyemezo cy’icyumba cy’ubujurire ku bujurire bw’umushinjacyaha, Bwana Gbagbo na Blé Goudé  barakomezwa gucungwa na CPI.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *