Perezida wa Repubulika ya Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara, kuri uyu wa Kane, itariki ya 27 Ukwakira 2022, yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo ubwo yamwakiraga mu ngoro ye.
Ibiganiro byibanze ku nama itaha ya Francophonie izabera mu byumweru bitatu muri Tunisia. Umunyamabanga mukuru wa OIF avuga ko Côte d’Ivoire ari igihugu gifite akamaro kanini mu Isi ivuga Igifaransa kandi ari inkingi y’ubukungu bwa Francophonie. Byari ngombwa rero ko abonana n’umukuru w’igihugu kugira ngo aganire na we ku nyungu z’umuryango ayoboye nk’uko tubikesha Abidjan.net.

Mushikiwabo ku rundi ruhande yatangaje ko yitabiriye, igihe yari i Abidjan, inama yateguwe na Alliance des Patronats Francophones; itsinda ry’ibihugu bigera kuri mirongo itatu bivuga Igifaransa rigizwe na ba Perezida b’abakoresha, abayobozi b’ibigo n’abafatanyabikorwa benshi ndetse n’abafatanyabikorwa mu by’ubukungu, ryashingiwe mu Bufaransa hashize umwaka urenga. Abagize iri huriro kuri ubu bateraniye i Abidjan mu nama y’iminsi ibiri.

Umunyamabanga mukuru wa OIF yashimangiye kandi ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Ubumwe bwa Afurika na Diaspora, Kandia Camara, na Minisitiri w’umuco na la Francophonie, Françoise REMARCK, kugira ngo basuzume ibikorwa OIF ifatanya na Côte d’Ivoire, cyane cyane imishinga ijyanye no gushakira akazi urubyiruko binyuze mu nganda z’umuco, amahugurwa mu ikoranabuhanga n’ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi.


