Cote d’Ivoire yiyongereye ku bihugu byiteguye kohereza ingabo muri Niger

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane ushize, Perezida Alassane Ouattara yatangaje ko Cote d’Ivoire yiteguye gutanga ingabo mu ngabo z’akarere zizoherezwa muri Niger mu gihe habaho gukoresha ingufu za gisirikare mu gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga muri iki gihugu.

Ouattara yabivugiye i Abidjan nyuma yo kuva mu nama yabereye muri Nigeria, aho abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) biyemeje ku wa Kane gutegura ingabo zawo nk’igisubizo gishoboka ku ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kuba muri Niger.

Ati: “Abakuru b’ibihugu bemeye kohereza ingabo ziturutse mu bihugu byinshi, harimo na Cote d’Ivoire. Cote d’Ivoire izatanga bataillon kandi yateguye gahunda zose zijyanye n’amafaranga kubw’iki gikorwa mu gihe cyamara amezi atatu. ”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga, yakomeje agira ati: “Hazashyirwaho ingamba ku rwego rw’ingengo y’imari kugira ngo abasirikare bacu n’abapolisi bacu bazitabira iki gikorwa batazagira icyo babura. Cote d’Ivoire iriteguye. ”

Ouattara yavuze ko yategetse umugaba w’ingabo za Cote d’Ivoire “gutangira gukangurira ingabo ze kugira uruhare muri iki gikorwa cya ECOWAS.”

Ibindi bihugu byagaragaje ubushake bwo kohereza ingabo muri Niger harimo Nigeria, Senegali na Bénin.

Ku itariki ya 26 Nyakanga, igisirikare cyari kiyobowe na Gen. Abdourahamane Tchiani wahoze ari umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Niger, cyahiritse Mohamed Bazoum bituma umuryango wa ECOWAS n’ibindi bihugu by’ibihangange, cyane cyane u Bufaransa na Amerika, byamagana iryo hirikwa ry’ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *